Kwamamaza

Imikino

Umutoza wa INATEK VC yababajwe n’urwego Rayon Sports VC yagaragaje muri GMT

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Umutoza wa INATEK VC yababajwe n’urwego Rayon Sports VC yagaragaje muri GMT

Umutoza Dominique Ntawangundi utoza ikipe ya INATEK VC yatwaye igikombe cyo kwibuka abahoze ari aba sportif bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mukino wa Volley ball, yavuze ko kuba Rayon Sports itaraje byibuza mu makipe ane ya mbere ari ikintu kitabashimishije bitewe n’uko ubushize ari yo yari yatwaye iki gikombe.

Umutoza Dominique abajijwe uko yabonye urwego rw’amakipe yitabiriye iri rushanwa, yavuze ko amakipe yo mu Rwanda harimo iye ndetse na APR VC zitwaye neza ndetse n’ikipe zo muri Uganda zikaba zarongereye ubukana bw’iri rushanwa.

Ati:”Ntekereza ko amakipe yacu APR, INATEK twari turi hejuru, amakipe y’I Bugande na yo ni amakipe ari hejuru amenyereye amarushanwa, yazamuye irushanwa . Ikindi ni uko kuza kw’ikipe yavuye I Kinshasa byongereye imbaraga z’urwego rw’imikino.”

Uyu mutoza ariko avuga ko kuba Rayon Sports VC itaraje mu makipe ane ya mbere byababereye ingorane.

Ati:”Gusa kuba harabuzemo ikipe ya Rayon Sport ubushize yari yageze ku mukino wa nyuma igatwara igikombe ikaba itabonetse nibura muri enye za mbere, ni ikintu umuntu yavuga ko ari ingorane twagize twifuzaga ko na yo twayibona na yo ikaza kuri uru rwego.”


Umutoza wa INATEK VC Dominique watwaye GMT.

Uyu mutoza ni we wasezereye ikipe ya Rayon Sports VC muri kimwe cya kane ayitsinze ku maseti 3 ku busa.

Rayon Sports umwaka ushize ni yo yari yatwaye igikombe itsinze APR VC ku mukino wa nyuma naho muri kimwe cya kabiri yari yasezereye INATEK VC. Uyu mwaka iyi kipe ntiyitwaye neza kubera ahanini ikibazo cy’amikoro yanatangiranye muri shampiyona y’uyu mwaka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza