Umutoza wa Espoir FC yahaye ubutumwa abafana ba Rayon Sports yashinje kumutera amabuye.

Mu minsi yashize umutoza wa Espoir yatangaje ko hari abafana ba Rayon Sports bihishe mu ikipe ya Espoir bamutera amabuye, uyu mutoza yongeye kubagarukaho avuga ko hari ibikorwa birimo kubasubiza kandi ko bazagenda bahinduka.

Nyuma yo gutsindwa na Mukura VS ibitego 5 kuri 1 tariki ya 15 Gicurasi 2016 ni bwo uyu mutoza yavuze ko hari agatsiko k’abafana ba Rayon Sports bamuteye amabuye bakoreshejwe na komite yahoze iyobora ikipe atoza ya Espoir.

Icyo gihe Gatera yabwiye ikinyamakuru Imvaho ati "Hari agatsiko k’abantu kandi batari abakinnyi ba Espoir, ni aba Rayon Sports bihishe muri Espoir FC. Aba boherezwa na Komite yabagaho mbere kugira ngo bantere amabuye, bansebye ariko barazwi".

Uyu mutoza ariko yongeye kugaruka kuri aba bafana ba Rayon Sports ubwo yiteguraga umukino wari kumuhuza na Rayon Sports muri iki cyumweru ariko ukaza gusubikwa.

Gatera yavuze ko n’ubwo atari abafana ba Rayon Sports bose babikoze ariko ko ababikoze batangiye kugenda babona ibisubizo kandi ko bazahinduka.

Yagize ati”mvuze ko ari abafana ba Rayon Sports naba mbeshye kuko ntabwo ari bose, ni abantu bamwe b’abafana ba Rayon Sports ni bo babikoze ariko ubu ngubu ngira ngo hari ibintu biri kubasubiza bazagenda na bo biyumvira bahinduke.”

Ubwo uyu mutoza yaterwaga amabuye ikipe ye yari imaze iminsi atsindwa ndetse yabarirwaga muzishobora kwerekeza mu cyiciro cya kabiri, ariko nyuma yaje kwisubiraho abona insinzi zitandukanye harimo n’umukino yatsinze APR FC.

Ibi bikaba bisa naho ari byo yavugaga ko birimo gusubiza abamuteye amabuye ndetse ko bishobora kubahindura.

Twabibutsako ko umukino wa Espoir FC na Rayon Sports wimuriwe tariki ya 13 Nyakanga 2016, iyi kipe ya Espoir kandi iri ku mwanya wa 12 n’amanota 28 aho imaze gukina imikino 27 ikaba ifite umwenda w’ibitego 14.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo