Umutoza mushya wa Chelsea yatangiranye shampiyona udushya tudasanzwe(Amafoto)

4

Umutoza mushya w’ikipe ya Chelsea, Umutaliyani Antonio Conte yatangiye gutangaza no gushimisha abamureba mu myifatire ye mu kibuga, aho yagaragaje imyishimire (Celebration) idasanzwe ubwo ikipe ye yatsindaga umukino wa mbere muri shampiyona y’Ubwongereza.

Mu mafoto uyu mutoza yafotowe, abantu batunguwe n’uko yifata iyo yishimye, ibintu bidakunze gukorwa n’abatoza kenshi mu Bwongereza. Conte yagiye atangaza abantu mu bihe bitandukanye cyane mu gikombe cy’Uburayi ubwo yatozaga ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani bitewe n’uburyo yishimiraga ibitego ikipe ye yabaga imaze gutsinda.

Chelsea yatsinze umukono wa mbere muri shampiyona y’Ubwongereza 2016/2017, ubwo batsindaga ikipe ya West Ham ibitego 2-1 kuri uyu wa 15 Knama 2016.

Eden Hazard ni we wafunguye amazamu kuri penaliti ariko James Collins aza kwishyurira West Ham igitego amakipe yombi anganya kimwe kuri kimwe. Ku munota wa 89 rutahizamu Diego Costa yaje gutsindira Chelsea igitego cya kabiri ibintu byashimishije umutoza Conte atangira gukora ibintu byatangaje abarebaga uyu mukino.


Tumwe mudukoryo Conte yakoze ubwo yishimiraga itsinzi


Yishimanaga n’abafana be


Aha yari ategereje igitego cyanze kuza

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

Tanga Igitekerezo