Kwamamaza

Imikino

Umutoza w’amavubi agiye gukina umukino werekana icyizere cya CAN yahaye Abanyarwanda

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Umutoza w’amavubi agiye gukina umukino werekana  icyizere cya CAN  yahaye  Abanyarwanda

ikipe y’igihugu Amavubi n’umutoza wayo Johnny McKinstry barakina umukino na Mozambique, umukino ushobora gutanga amahirwe ku Rwanda yo gukomeza kurwana no kujya mu gikombe cya Afurika cyangwa bakayatakaza burundu icyizere kikayoyoka agasigara yibazwaho icyo akora mu Rwanda.

Uyu mukino u Rwanda ruwutsinze rwagumana umwanya warwo wa kabiri rugahita rugira amanota 9 rugategereza kuzatsinda Ghana rukareba niba rwazabona amahirwe yo kuba mu makipe yabaye aya kabiri yitwaye neza hanyuma rukajya mu gikombe cya Afurika.

Aya ni nayo mahirwe umutoza McKinstry akizeza Abanyarwanda yo kubajyana mu gikombe cy’Afurika kuko kubona umwanya wa mbere bisa n’ibidashoboka nyuma y’uko u Rwanda rutsindiwe mu birwa bya Mauritius.

Ibi ariko bishobora guhindura isura mu gihe Mozambique yatsinda Amavubi cyangwa bakanganya kuko amahirwe yose yo kujya mu gikombe cya Afurika yaba arangiye kandi umutoza McKinstry yarakomeje kwizeza Abanyarwanda ko azajyana Amavubi muri CAN.

Ibi nibyo byatera kwibaza icyo umutoza McKinstry yaba asigaye akora mu Rwanda kuko ibyo yemereye Abanyarwanda yaba atabigeze ndetse n’ubushobozi bwe bugakomeza gukemangwa niba ariwe mutoza koko ukwiye igihugu nk’u Rwanda cyangwa niba ababishinzwe bakwiye gushaka undi mutoza.

McKinstry ariko mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku munsi w’ejo tariki 03 Kamena 2016 nawe ntiyahishe ko uyu ari umukino wo gupfa no gukira ku ikipe ye kuko bakeneye amanota 3 byanze bikunze.

Yagize ati:”kuri uyu wagatandatu turaba turi gukina na Mozambique ni umukino w’ingenzi cyane dukeneye kubona amanota 3 muri uyu mukino. Nitubona aya manota tuzaba twishyize mu mwanya mwiza wo kujya mu gikombe cya Afurika.”

Haruna Niyonzima Kapiteni w’Amavubi nawe yemeza ko bagomba gutanga imbaraga zabo zose kuri uyu mukino ntibongere gukora amakosa nk’ayo bakoze ku mukino w’ibirwa bya Mauritius.

Yagize ati:”tugomba gutanga ibyo dufite byose ku mukino wa Mozambique ngo dutsinde uyu mukino kuko uzaduha icyizere n’amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika. Dufite amahirwe menshi yo kubona aya manota, twakoze amakosa ubwo twakinaga n’Ibirwa bya Mauritius ariko kuri iyi nshuro ntidushobora kuyasubira.


Abanyarwanda banyotewe no gusubira muri CAN nyuma y’imyaka 12 ruyivuyemo i Tunis.

Umukino ubanza wahuje u Rwanda na Mozambique warangiye Amavubi y’u Rwanda atsinze igitego kimwe ku busa cya Sugira Ernest ushobora kudakina uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune. Umutoza McKinstry atsinzwe uyu mukino yaba atakaje amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika nyuma y’amaezi 7 atakaje amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi ubwo yasezererwaga na Libye iminyagiye ibite 3 kuri kimwe I Kigali .

Uyu mukino w’u Rwanda uratangira ku isaha ya saa cyenda n’igice kwinjira ni ibihumbi 1000 muri VVIP,VIP500 ahahegereye 2000 naho ahasigaye 500.

Ibi bivuze ko akazi ke ( McKinstry) mu ikipe y’igihugu kaba gasigaye gakemangwa kuko yaba asigaye acungira ku mikino ya CECAFA gusa ubundi agategereza igihe amajonjora y’igikombe cya Afurika cya 2019 azazira ndetse n’amajonjora y’igikombe cy’Isi cya 2022 niba azaba akiri mu Rwanda.

Uyu mutoza aherutse kongerwa amasezerano y’imyaka 2 atoza Amavubi kuko abakoresha be bemezaga ko yitwaye neza mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda akaviramo mu mikino ya kimwe cya kane akuwemo na Kongo Kinshasa yaje no kwegukana iki gikombe.

IBITEKEREZO

  • -xxxx- Yanditse:

    ariko nawe koko ngo can sha nurwenya witerera

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza