Kwamamaza

Imikino

Umutoza w’Amavubi ntiyatunguwe n’umwanya ugayitse u Rwanda rwashyizweho na FIFA

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Umutoza w’Amavubi ntiyatunguwe n’umwanya ugayitse u Rwanda rwashyizweho na FIFA

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Jonnathan McKinstry aremeza ko umwanya u Rwanda rwaraye rushyizweho na FIFA wa 103 yari awizeye kuko nta mukino yakinnye mu kwezi kwa kane kandi n’uwo yakinnye yawutsinzwe n’ikipe ikomeye.

Kuri uyu wa kane tariki ya 2 ni bwo FIFA yasohoye urutonde rw’uko amakipe y’ibihugu yitwaye mu kwezi kwa gatanu, aho u Rwanda rwisanze ku mwanya 103 ruvuye ku mwanya wa 87, rukaba rwatakaje imyanya 16 ari na cyo gihugu cyatakaje imyanya myinshi ku Isi yose.

Nubwo uyu mwanya u Rwanda rwajeho ugayitse ndetse no gutakaza imyanya myinshi kurusha abandi ku Isi yose bigayitse, ariko umutoza McKinstry wahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu Amavubi we yemeje ko uyu mwanya ugayitse yari awizeye kuko yatsinzwe na Senegal ikomeye kandi ataherukaga gukina umukino n’umwe.

Aganira n’urubuga rwa interineti rwa FERWAFA yagize ati:”Umwanya mushya wacu twasaga n’abawizeye, twawuhawe kuko ntitwakinnye umukino n’umwe mu kwezi kwa kane ndetse n’intsinzwi ya Senegal igihugu gihagaze neza ku rutonde rwa FIFA.”


McKinstry aganira na mugenzi we Ally Cisse wamutsinze ibitego 2 ku busa

Uyu mutoza ariko avuga ko nibabasha kugera ku ntsinzi bateganya ku mukino uzabahuza na Mozambique bazasubira mu myanya myiza.

Ati:”Nitubasha kugera ku ntsinzi twiyemeje ku mukino uzaduhuza na Mozambique kuri uyu wa gatandatu, nizeye rwose ko tuzongera tukagaruka imbere.”

Uyu mutoza avuga ko nibakomeza kubona imikino ya gishuti n’amakipe akomeye ari mu myanya myiza ku rutonde rwa FIFA, bizabafasha kuzamura imikinire y’abakinnyi ndetse no kumenyera amarushanwa ndetse bikanongera ihangana mu ikipe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza