Umutoza mushya w’Amavubi yatangaje 41 bazatoranywamo abazakina na Tanzania

5

Umutoza Antoine Hey

Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) Antoine Hey yatangaje abakinnyi 41 azatoranyamo abo azifashisha mu mukino u Rwanda ruzakinamo na Tanzania mu gushaka itike yo gukina imikino ya CHAN izabera muri Kenya umwaka utaha.

Umukino ubanza uzabera i Dar es Salaam hagati ya tariki ya 14-16 Nyakanga naho uwo kwishyura ubere i Kigali mu matariki ya 21-23 Nyakanga.

Aba bakinnyi bagomba gukora isuzuma ry’imyitozo y’ingufu tariki ya 3 n’iya 4 z’ukwezi gutaha kwa gatanu. Iyi gahunda y’igeragezwa ry’ingufu z’umubiri ntabwo yari isanzweho kuko yazanywe n’uyu mutoza mushyashya.

Umuganga w’ikipe y’igihugu Dr Rutamu Patrick yavuze ko impamvu bashyizeho iyi gahunda ngo ari uko hari igihe bahamagaraga abakinnyi bagasanga hari abafite by’imvune cyangwa n’ibindi by’umubiri.

Yavuze ko iyi gahunda izabafasha guhamagara abakinnyi bazi neza ko bameze neza kuko aba ari nabo bazakurwamo abazakina na Tanzaniya.

Ku bandi bakinnyi batahamagawe kandi basanzwe bamenyerewe nka Rwatubyaye Abdul na Sibomana Abouba bose bakinira Rayon Sports.

Umutoza wungirije Mashami Vincent yavuze ko impamvu batahamagawe ngo ari uko bose bavunitse kuko Rwatubyaye we bari bamuhagaye ngo basanga yaravunitse.Gusa ngo bose ni abakinnyi bamenyereye mu ikipe y’igihugu nibakira neza bazongera gutekerezwaho bagaruke gukinira igihugu.

Uretse umukino wa Tanzaniya U Rwanda rutegura hari n’umukino uzahuza u Rwanda na Centrafrique. Mugutegura uyu mukino Mashami yavuze ko bazatekereza no ku bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda ndetse ngo bakaba bamaze n’iminsi babakurikirana.

Abakinnyi bakurikiranywe barimo Niyonzima Haruna, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Tuyisenge Jacques, Sugira Ernest, Bayisenge Emery, Kalisa Rashid, Iranzi Jean Claude, Ombolenga Fitina na Salmon Nirisarike.

Aba bose ngo bakaba baramaze gukurikiranwa ndetse ngo bazakomeza gukurikiranwa kugirango barebe urwego rwabo baze gufasha Amavubi.

Mu bakinnyi umutoza yatangaje, APR FC niyo ifitemo abakinnyi benshi bagera kuri 11, igakurikirwa na Rayons Sport ifitemo abakinnyi barindwi.
Urutonde rusange umutoza yatangaje:

APR FC

Rusheshangoga, Manishimwe Manuel, Rugwiro Herve, Usengimana Faustin, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjiri, Bizimana Djihad, Nkinzingabo Fiston, Sibomana Patrick, Nshimiyimana Imran.

Rayon Sports

Manzi Thierry, Nshuti Dominique Savio, Niyonzima Olivier, Munezero Fiston, Manishimwe Djabel, Muhire Kevin, Ndayishimiye Eric.

Police FC

Mpozembizi Mohamed,Ngendahimana Eric, Mico Justin , Muvandimwe Jean Marie,Usengimana Danny, Nzarora Marcel.

Mukura VS

Niyonzima Ally,Habimana Yussuf

Musanze fc

Niyonkuru Ramadhan, Hakizimana Francois
Bugesera FC

Rucogoza Aimable, Iradukunda Bertrand, Nzabanita David, Kwizera Olivier G.K
As Kigali

Ndahinduka Michel,Kayumba Soter, Bishyira Latif, Murengezi Rodrigue, mubumbyi bernabe, iradukunda eric

Pepiniere fc

Mugisha Gilbert

Nsabimana Jean de Dieu

Espoir fc

Mbogo Ally

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

Tanga Igitekerezo