Kwamamaza

Imikino

Umutoza mushya w’Amavubi ategerejwe i Kigali mu masaha macye

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Umutoza mushya w’Amavubi ategerejwe i Kigali  mu masaha macye

Umutoza mushya w’umudage Atoine Hey wahawe gutoza Amavubi ategerejwe I Kigali mu masaha macye kugirango atangire akazi ko gutegura Amavubi agomba guhangana ku ruhando rwa Afurika.

Uyu mutoza uherutse kwemezwa ko ariwe ugomba gusimbura Jonathan McKinstry, kuva yemezwa ntabwo aragera mu Rwanda yewe n’abakinnyi b’abanyarwanda ari nabo azakoresha mu ikipe y’igihugu ntabwo abazi.

Hibazwaga impamvu ataraza mu Rwanda ngo atangire akazi arebe neza abakinnyi azakoresha shammpiyona ikirimo.

Amakuru yavugaga ko uyu munsi aribwo uyu mutoza agera I Kigali, umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ruboneza Prosper nawe ahamya ko uyu mutoza agomba kuza bitarenze iki cyumweru.

Ati:”Nibyo koko umutoza mushya w’ikipe y’igihugu tumutegereje I Kigali muri iyi minsi bitarenze Iki cyumweru araba asesekaye I Kigali kugirango atangire akazi.”

Ruboneza ariko avuga ko atahamya neza umunsi nyawo uyu mutoza azazira kuko ingendo hari igihe zihinduka ariko ngo ntarenza iki cyumweru.

Ati:”Urazi ingendo zishobora guhinduka indege akaba yafata ikurikiyeho cyangwa agakerererwa ariko yaba ejo cyangwa uyu munsi araza ntabwo arenza muri iki cyumweru.”

Uyu muvugizi avuga ko umutoza nagera I Kigali azahabwa amasezerano agakomeza akazi ke uko abyifuza. Ati :”Nagera I Kigali azavugana n’umukoresha we ahabwe amasezerano hanyuma atangire akazi nagatangira rero niwe ufite gahunda zagenderaho.”

N’ubwo amasezerano y’uyu mutoza atarashyirwa ahagaragara ariko ikinyamakuru jeune afrique cyatangaje ko azajya ahembwa ibihumbi 20 by’amadorali ariko kimwe cya kabiri cyayo n’ukuvuga ibihumbi 10 by’amadorali akazajya atangwa n’Ubudage u Rwanda rugatanga ibihumbi 10 bisigaye.

Aya makuru abaye ari impamo Atoine Hey yaba abaye umutoza w’akabiri w’Amavubi uje nk’impano y’Ubudage nyuma ya Michael Nees nawe watoje amavubi mu mwaka wa 2007 ahembwa n’Ubudage nk’impano bwahaye u Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza