Umutoza Kayiranga yatangaje ibyiyumviro bye nyuma yo gutoza abahungu ba Perezida Kagame

1

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, Kayiranga Jean Baptiste yashimishijwe bikomeye no kuba yatoje abana ba nyakubahwa Perezida Kagame mu mukino wa gishuti bakinnye na Morocco mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Kamena 2016 aho amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 hakaba hagaragayemo abahungu 2 b’umukuru w’igihugu aribo Ian Kagame ndetse na Brian Kagame.

Kayiranga Jean Baptiste nyuma y’umukino yatangaje ko kuba ari we mutoza utoje aba bahungu bwa mbere we abifata nk’ibitangaza atabona uko abisobanura aho yabigereranyije no kuba wakumva ngo Amavubi U20 yabonye umukino wa gishuti na U20 y’Ubudage ibintu akeka ko bitabaho.

Yagize ati”kuba nabatoje ni nka bya bitangaza nakubwiye, ni nk’uko wajya kumva ukumva Amavubi U20 yabobonye umukino wa gishuti na U20 y’abadage m’Ubudage, byantunguye ariko nishimye cyane kandi na bo nabashimiye kuba bemeye gukinana n’abahungu banjye.”

Uyu mukino wari wabaye mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 biteganyijwe ko mbere y’uko aba basore ba Morocco burira indege basubira muri Marocco bari busure urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ku Gisozi kuri iki cyumweru tariki ya 19 Kamena 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo