Sinavanywe muri Rayon Sports na Kiyovu n’ubuswa, ni ubuswa bwabo, babyumve banabirebe kuri televiziyo- Kanyankore Yaounde

5

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga 2016, ni bwo ikipe ya APR FC yerekanye ku mugaragaro abatoza bayo ndetse n’abandi bagize ubuyobozi, muri bo harimo umutoza mukuru Kanyankore Gilbert bakunze kwita Yaounde wavuze ko aje gupima ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC kuko yizeye ko idafite ubuswa nk’ubwa Rayon Sports na Kiyovu.

Muri iki kiganiro umunyamabanga w’ikipe ya APR FC Kalisa Adolphe Camarade yavuze ko impamvu bazanye Yaounde ari uko umutoza Nizar yakinaga umukino mubi n’ubwo yatwaye igikombe cya shampiyona kandi bakaba bazi ko Yaounde igihe yari akiri mu Rwanda yakinaga umukino mwiza n’ubwo rimwe na rimwe yatsindwaga.

Umutoza Kanyankore na we avuga ko azagerageza gukina umukino mwiza uzajya ushimisha abakunzi b’iyi kipe y’ingabo z’Igihugu ndetse kandi ngo akanatsinda nk’uko bisanzwe mu ntego za APR FC.


Kalisa Adolphe Camarade umunyamabanga wa APR FC

Uyu mutoza ariko inshuro ebyiri aheruka mu Rwanda mu makipe akomeye, ntabwo byamugendekeraga neza kuko haba muri Rayon Sports cyangwa muri Kiyovu yavagamo ashwanye n’ubuyobozi. Kanyankore ariko avuga ko ari ubuswa bw’aba bayobozi atari ubwe.

Ati:”Reka nkubwire kandi nkubwije ukuri mu Rwanda igihe nahakoreye muri AS Kigali ikitwa Les Stadins nahakoze neza abantu baranshimye. Muri Rayon Sports no muri Kiyovu mu mbabarire umunsi tuzongera guhura nzabazanira amabaruwa nandikiye Kiyovu na Rayon Sports, ntabwo navuye muri ayo makipe nabi kubera ubuswa , ni ubuswa bwabo kandi ndabivuze babyumve baze no kubireba muri televiziyo.”


Kanyankore Gilbert Yaounde umutoza mushya wa APR FC mu kiganiro n’abanyamakuru.

Avuga kandi ko aje gupima na APR kuko yizeye ko imikorere yayo itarimo ubuswa nk’ubwa Kiyovu na Rayon Sports yemeza ko n’ubu zitarahinduka.

Ati:”Bakoze nabi ku buryo n’ubu ntibaranikosora, ntabwo navuyemo ko banyirukanye ubwo rero ngarutse nje gupima na APR nayo nje kureba kuko ndabizi ko imiyoborere, imikorere ya APR ndabizi ndabyizeye neza ko itameze nk’iya Kiyovu na Rayon Sports. Ibyo ndabihamya kandi ndabivuze ntacyo ntinya.”

Kanyankore azungirizwa na Rwasamanzi Yves wari usanzwe ari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports. Undi washyizwe mu buyobozi bwa APR FC ni umunyamakuru Kazungu Clever wagizwe umuvugizi wa APR FC.

Uretse Nizar wari usanzwe ari ari umutoza mukuru mu ikipe ya APR FC wamaze gusezera, abandi bari bamwungirije nka Rubona na Rudifu basubijwe mu ikipe y’abana ya APR FC.

Umutoza w’abanyezamu Mugisha Ibrahim nawe yagaruwe gutoza APR FC asimbuye Mugabo Alexis na we wajyanywe mu ikipe y’abana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Ubuswa burenze ubeo guta equipe nationale muri local kd uyitoza kajya kurara unywa inzoga usangira na staff yabakinnyi ba equipe yuburundi kd uRwanda ruhanganye nabo mwitsinda, ubwo ubuswa burenze ubwo ni ubuhe????
    Gabanya amaco yinda dore urakuze bihagije. Ese wibuka ko APR nikwirukana nayo ugatuka abayobozi bayo bo bazayakandiramo????
    Toza ibyutoza dore bagukuye mu bushomeri bwamezi 7; naho ibyo gusebya aho wabaye byo ni uguta ibitabapfu!!! Ngo ntacyo utinya harya??? Ngaho uzatinyuke ubaze afande impamvu yakuguriye abakinnyi ntatume ubigurira.
    Ayinyaaaa!!!!! Ndangije nkwifuriza amahirwe masa.

  2. Am sure ko uzirukanwa kubera gutsindwa na Rayon kd wowe uraraye ark nturamuka uko nukuvuga neza APR kuko iguhaye akazi ark ubwo banakubonye kutari serier kubera amagambo yawe

Tanga Igitekerezo