Umuterankunga wa Rayon Sports yahawe rugari ku bibuga iyo kipe ikiniraho

1

Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA yemereye ikipe ya Rayon Sports ko umuterankunga wabo yazajya yamamaza ibicuruzwa bye ku kibuga n’iruhande rwacyo.

Iyi nama yasojwe kuri iki Cyumweru i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports nk’imwe mu banyamuryango ba FERWAFA buvuga ko icya mbere bungukiyemo ari uko umuterankunga wabo yemerewe kuza kwamamaza ibicuruzwa bye hafi y’ikipbuga.

Gacinya Chance Denis avuga ko iyi ari imbogamizi ivuyemo muzo amakipe yahuraga nazo.

Ati "Ikintu cy’ingenzi no mu byifuzo Rayon Sports yari ifite twe twabashije gukura ahangaha ni uko batwemereye ibintu byari bigoranye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, kuba umuterankunga wacu ashobora kwamamaza mu kibuga cyangwa se gushyira ibyapa impande y’ikibuga . Bishobora kuzafasha umupira w’amaguru muri rusange atari na Rayon Sport gusa ahubwo no ku yandi makipe kuba bazamura amafaranga babona mu baterankunga kuko byari bimwe mu bizitira abaterankunga kuba bakwinjira mu mupira w’amaguru mu Rwanda."

Umuterankunga mukuru wa Rayon Sports ni uruganda rwenga inzoga rwa Skol.Rayon Sports yambaraga uru ruganda ku myenda ariko rutemerewe gushyira ibyapa byarwo ku kibuga Rayon Sports yakiniyeho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo