Umusifuzi wasifuriye APR FC na Mukura yahagaritswe ukwezi

3

Uwikunda Samuel wasifuye umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru wahuje Mukura VS na APR FC taliki ya 24 Gashyantare 2017 (APR FC yawutsinze ibitego 3 kuri 2), yahagaritswe ukwezi adasifura kubera kwirengagiza amategeko.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje ko Uwikunda Samuel yanze gukurikiza amategeko ubwo yabwirwaga n’umusifuzi wa 4 bari bafatanije ko umukinnyi wa Mukura VS Simpenzwe Hamidou Dudu yakubise umukinnyi wa APR FC Issa Bigirimana, ariko ntagire icyo akora akabyirengagiza.

Kuri uyu mukino Simpenzwe Hamidou yakubitiye inyuma mu bitugu by’umusifuzi Issa Bigirimana ahita yitura hasi ariko agwa imbere ya Uwikunda wayobewe ibibaye ariko akaza kubibwirwa n’umusifuzi wa 4, ntagire icyemezo afatira Dudu.

Iki cyemezo cyo guhagarika Uwikunda Samuel gifashwe nyuma y’akanama k’abasifuzi bicaye bakiga ku myitwarire ya Uwikunda kuri uyu mukino.

Uyu musifuzi ntazasifura imikino y’umukino wa 19 yo kuva taliki ya 3 Werurwe n’indi yose izayikurikira kugeza ku mikino y’umunsi wa 22 yo ku italiki ya 4 Mata 2017.

Uwikunda Samuel ni umusifuzi washyizwe ku rwego mpuzamahanga uyu mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. AHUBWO IYO BAHAGARIKA UWASIFURIYE GICUMBI NA RPF FC KUKO YATANZE IMINOTA YINYONGERA MIKE 7 GUSA YAGOMBAGA KURANGIZA UMUPIRA RPF YISHYUYE.

  2. AHUBWO IYO BAHAGARIKA UWASIFURIYE GICUMBI NA RPF FC KUKO YATANZE IMINOTA YINYONGERA MIKE 7 GUSA YAGOMBAGA KURANGIZA UMUPIRA RPF YISHYUYE.

Tanga Igitekerezo