Umushinwakazi yasabwe kurongorwa ari guhabwa umudari

1

Mu mikino Olympic ikomeje kubera muri Brazil umushinwakazi He Zi Yasabwe n’umukunzi we Qin Kai ko babana nk’umugore n’umugabo mu gihe uyu mukobwa yari ari kuri podiyuma yakira umudali wa Silver.

Ibi bintu bisa n’ibitangaje byabaye kuri iki cyumweru ubwo He yamaraga gukina ndetse akanegukana umudali wa Silver . Mu gihe yari ari kuri podiyuma yakira umudari yatunguwe no kubona umukunzi we Qin amusaba ko babana nk’umugore n’umugabo.

He yavuze ko bari bamaze imyaka 6 bakundana ariko ko atari yiteze ko yamusaba ko babana muri ubu buryo. Ati:” twari turi mu rukundo mu myaka 6 ishize ariko sinari nzi ko azankorera ibi bintu”

Uyu mukobwa asanzwe ari umukinnyi w’imikino ngororamubiri (diving) ndetse n’uyu musore wamusabye ko babana akabari akina uyu mukino.

He Zi akina mu mikino ngororamubiri witwa Diving

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo