Umurungi agiye kongera imyitozo nyuma yo gutsindwa

1

Umunyarwandakazi ukina imikino yo koga yaraye asezerewe mu mikino Olympic ikomeje kubera i Rio de Janeiro muri Brazil nyuma yo kuba uwa kane mu itsinda rye mu gusiganwa metero 100. Uyu mukobwa ariko ngo ntiyacitse intege ahubwo ngo agiye kwitegura neza amarushanwa azakurikira.

Umurungi Johhana yabaye uwa kane akoresheje umunota umwe, amasegonda 11 n’ibyijana 92. Akaba rero yahise asezererwa kuko atabonye ibihe bimwemerera gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Uyu mukobwa ariko, yagabanyije amasegonda ku bihe yakoreshaga kuko yari asanzwe akoresha umutona umwe, amasegonda 13 n’ibyijana 92.

Umurungi yavuze ko yababajwe no gutsindwa kandi yari yiteguye neza, uyu mukobwa w’umunyarwandakazi ariko nanone ngo intego ye ni ukongera imyitozo akareba ko ubutaha yazagera muri kimwe cya kabiri.

Ati:”ngiye kwitoza cyane ndakeka ko mu rindi rushanwa nshobora kugera muri kimwe cya kabiri, ngiye kongera imyitozo .”


Umurungi Johhana yasezerewe

Umurungi yavuze ko amarushanwa asanzwe akina atandukanye n’iyi mikino Olympic, yavuze ko agiye gukora cyane akazaboneka mu mikino Olympic izakurikiraho mu mwaka wa 2020.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo