Ku munyezamu wacu hari ikibazo…ishoti ryose bateye riba igitego -Kanamugire

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports aranenga umunyezamu we wa mbere Hategekimana Bonheur amushinja ubuswa ngo kuko ishoti ryose bateye mu izamu riba igitego ariko kandi ngo ayoberwa impamvu batsinda amakipe akomeye ayoroshye akabananira.

Kiyovu Sports yaraye itsinzwe umukino bakinaga na Marines FC igitego kimwe ku busa nyamara Kiyovu Sports yari yashoboye kwitwara neza imbere y’amakipe akomeye itsinda AS Kigali na Police FC zose ibitego 2-1.

Umutoza Kanamugire avuga ko kuba Kiyovu Sports itsinda amakipe makuru ariko amato akamutsinda na we ngo byaramuyobeye.

Ati:”Ndagirango mbabwire y’uko nanjye ubwange imitekerereze ya bariya bahungu imaze kumbera urujijo kubera ko akenshi turaganira bakambwira ibintu byose ukabona ko biteguye kubikora. Ariko bagera mu mukino ukabona akantu gatoya gahinduye ibintu byose batekerezaga nibyo wari wababwiye bagasa n’aho babyibagirwa.”

Abajijwe icyo abona ikipe ye yazize igatsindwa na Marines imaze iminsi ititwara neza yavuze ko byatewe n’uburangare bwa ba myugariro baretse umuntu akagenda bamureba agahita atsinda.

Gusa ariko ngo umunyezamu we Hategekimana Bonnheur na we ngo ni ikibazo ngo kuko umupira wose bateye mu izamu ivamo igitego.

Ati:”Nanone ku ruhande rw’umunyezamu wacu naho harimo ikibazo gikomeye kubera ko akenshi ishoti ryose bateye mu izamu riba igitego. Aho rero nkeka ko na ho turacyahafite ikibazo haba kuri ba myugariro, uyu munsi ni ho byabaye ariko mvuga no ku munyezamu akenshi ishoti bateye mu izamu riba igitego nacyo ni ikibazo yenda abantu bazarebaho mu minsi iri imbere.”

Kiyovu Sports iritegura umukino uzayihuza na Rayon Sports kuwa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2017, umukino Kanamugire avuga ko bazawitegura neza kuko Rayon Sports ari yo mukeba mukuru wabo. Rayon Sports na yo yatsinzwe na APR FC igitego kimwe ku busa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo