Umunyezamu wa mbere wa APR yagarutse mu myitozo

Mvuyekure Emery umunyezamu wa mbere muri APR FC yongeye kugaruka mu myitozo nyuma y’imvune yagiriye ku mukino wahuje ikipe ye na Musanze FC bigatuma atawurangize ndetse n’ikipe ye igatakaza amanota

Emery wari wavunitse urutugu yahise asimbuzwa Ntaribi Steven. Kuri uyu wa Kane nibwo Emery yongeye kugaruka mu myitozo ndetse anemeza ko ameze neza.

Nkuko tubikesha urubuga rwa APR FC, Emery ngo yavuze ko yakize ari nayo mpamvu yatangiye imyitozo.

Ati:”Maze iminsi ibiri ntakora imyitozo kubera ikibazo cy’urutugu nari mfite ariko ubu ndumva birimo biza niyo mpamvu naje gukora imyitozo ariko gahoro gahoro.”

Emery Mvuyekure niwe munyezamu wa mbere wa APR FC nyuma yo kugurwa miliyoni 8 avuye muri Police FC muri Nyakanga uyu mwaka wa 2016.

Kuza kwa Emery ni inkuru nziza ku bakunzi ba APR FC ariko kandi ikaba igisigaranye abandi bakinnyi bagifite imvune barimo kandi bari bayifatiye runini barimo Sekamana Maxime, Habyarimana Innocent, Twizerimana Onesme na Itangishaka Blaize.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo