Kwamamaza

Imikino

Umunyarwandakazi yahembewe guteza imbere umupira w’abagore muri Afurika

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Umunyarwandakazi yahembewe guteza imbere umupira w’abagore muri Afurika

Umunyarwandakazi Rwemarika Felicite yahawe igihembo nk’umugore wateje imbere imikino y’abagore mu Rwanda. Ni igihembo yahawe na komite mpuzamahanga ya Olympique.

Iki gihembo cyabereye i Lausanne mu Busuwisi kiba ngaruka mwaka kigahabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu buringanire n’iterambere rya siporo y’abagore.

Rwemarika iki ni igihembo yahawe nk’uwatoranyijwe ku mugabane w’Afurika, kubera uruhare yagize mu gukoresha cyane cyane siporo y’abagore by’umwihariko umupira w’amaguru, mu gukemura ibibazo abagore bo mu Rwanda bagize cyangwa bahura nabyo, ibyinshi bishingiye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Igihembo nk’iki gihabwa umugore umwe kuri buri mugabane, ariko hakaba n’ikindi gitangwa ku rwego rw’isi.

Rwemarika Felicite ubusanzwe ahagarariye umupira w’abagore muri FERWAFA ndetse akaba n’umujyanama muri komite Olympique y’u Rwanda ari nawo mwanya wamuhesheje iki gihembo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza