MINISPOC yamaganye iby’uko umunyarwanda yatwaye umudari wa zahabu mu mikino olempike

Minisitiri Uwacu Julienne yavuguruje amakuru avuga ko Ambroise Uwiragiye yatwaye umudari wa zahabu muri Olympic

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ni bwo ikinyamakuru Theguard1an.com (kanda hano ugisure:http://theguard1an.com/) cyanditse kivuga ko Ambroise Uwiragiye witabiriye imikino Olympic y’uyu mwaka yegukanye umudari wa zahabu ariko Minisiteri ya Siporo n’umuco mu Rwanda (MINISPOC) yatangaje ko ayo makuru ari ibinyoma

Inkuru y’iki kinyamakuru iravuga ko Ambroise Uwiragiye yatwaye umudari kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Kanama 2016, aho yavugaga ko mu cyiciro cy’abagabo basiganwaga ibirometero 42 (Marathon) yaciye agahigo aza ari uwa mbere akoresheje amasaha 2 n’amasegonda 58.

Iki kinyamakuru gifite izina rijya gusa n’iry’ikinyamakuru Theguardian cyo mu bwongereza cyandika iyi nkuru cyanashyizeho ikiganiro Ambroise Uwiragiye yagiranye n’itangazamakuru ndetse banashyiraho ifoto ye.

Ibi byibajijweho n’abanyarwanda benshi kuko iyo nkuru yakwirakwijwe no ku mbuga nkoranyambaga benshi batari bazi ukuri kwayo bishimira ko Uwiragiye yaba yatwaye umudari wa zahabu.

Gusa abakurikiranye iby’iyi mikino na bo bagize amakenga kuri aya makuru kuko umunsi w’isiganwa ry’abagabo (Marathon) wari utaragera dore ko biteganyijwe ko azaba kuwa 21 Kanama 2016.

Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda Madame Uwacu Julienne yavuguruje iby’aya makuru abinyijije ku rukuta rwa twitter ye bwite ndetse n’urwa Minisiteri ayoboye.

Ubutumwa yanditse kuri twitter buragira biti: "Amakuru yakwirakwijwe n’ikinyamakuru theguardian avuga ko Ambroise yatwaye umudari wa zahabu i Rio ni ibinyoma, amasiganwa ku bagabo azaba ku wa 21 Kanama 2016"


Ubu ni ubutumwa bwa Minisitiri Uwacu yanyujije kuri twitter ya MINISPOC


Dore ubutumwa bwa Minisitiri Uwacu Julienne yanyujije kuri twitter ye bwite

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo