Umunyamabanga wa Mukura VS Hamdan yeguye

Uwari Umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Hamdan Habimana yamaze kwegura kuri aka kazi nyuma y’umwaka umwe atorewe gukora izi nshingano muri iyi kipe yo mu Karere ka Huye.

Uyu mugabo yatorewe kuba umunyamabanga muri komite ya Mukura mu mwaka ushize wa 2015. Nyuma yo gutorwa Mukura yatangiye gutera imbere binatuma irangiza ku mwanya wa gatatu wa shampiyona, ibintu itaherukaga gukora.

Aganira na Frash FM yahamije aya makuru ati:”Nibyo namaze kwegura nk’Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura VS, urebye ni impamvu zanjye bwite nyuma y’uko tubiganiriyeho na komite nyobozi byabaye ngombwa ko negura."

Yakomeje agira ati " Kugeza ubu nta kindi bamenyesheje, nababwiye ubwo ibisigaye simbizi ntabwo namenya icyo batekereza ariko umuyobozi wanjye Perezida w’ikipe namumenyesheje ndetse na Visi Perezida namumenyesheje.”

Hamdan yeguye mu gihe yari amaze kugarura Mukura ku murongo nk’uko nawe abyivugira anahakana ko hari ikindi kibazo gitumye yegura.

Ati:”Urebye nari maze kugarura ibintu ku murongo kuko byagaragariga buri wese kandi n’ubuyobozi twakoranaga neza. Burya mu buzima buri wese agira impamvu ze bwite atagaragariza buri wese cyangwa akazigaragariza umuryango we cyangwa akazigumana ariko neguye ku mpamvu zanjye bwite nta kindi kibazo gihari.”

Hamdan yavuze ko ari kumwe na Mukura nk’umufana wayo kandi ko azakomeza kuyifasha ku bufasha bwose bazamukeneraho.

Hamdan yeguye muri Mukura mu gihe no mu kibuga iyi kipe yari imaze iminsi nta cyizere iha abafana bayo kuko mu mikino 5 iyi kipe imaze gukina yo kwitegura shampiyona nta mukino n’umwe iratsinda.

Imikino itatu iheruka Mukura gukina, yatsinzwe imikino ibiri harimo uwo Bugesera FC yayitsinze ibitego bibiri ku busa ndetse n’Amagaju ayitsinda igitego kimwe ku busa. Muri iyi mikino kandi yanganyije na Bugesera igitego kimwe kuri kimwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo