Kwamamaza

Imikino

Umukunzi wa Kiyovu yagaragaje uko umugambi wo kuyisenya wacuzwe biciye mu marozi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Umukunzi wa Kiyovu  yagaragaje uko umugambi  wo kuyisenya wacuzwe biciye mu marozi

Umwe mu bafana b’ikipe ya Kiyovu Sports yashyize ahagaragara ibaruwa igaragaza uko hacuzwe umugambi wo kuyisenya biciye mu marozi, Umutoza w’iyi kipe Mutarambirwa Djabil yabwiye abayovu ko bakwiye gupfa kigabo.

Umwe mu bantu wiyita umukunzi wa Kiyovu Sports utashatse kwivuga amazina yanditse ibaruwa ifunguye avuga uko umugambi wo gusenya Kiyovu Sports wacunzwe biciye mu marozi ari nabyo bitumye irembeera abakunzi bayo bayireba.

Iyi baruwa yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nyiri kuyandika yiyemerera ko yagize uruhare muri uyu mugambi mubisha ariko ko yihannye ndetse yicuza impamvu yabikoze.

Uwanditse iyi baruwa yavuze ko igenewe abanyamakuru ba siporo ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports adasize n’ikipe ya Mukura VS



Ibaruwa yanditswe n’umuntu utashatse kwivuga izina avuga uko bacuze umugambo wo gusenya Kiyovu Sports

Kiyovu itarebye neza ishobora kujya mu kiciro cya kabiri

Ku munsi wa 29 ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Marines igitego kimwe ku busa, iyi ntsinzwi yatumye Kiyovu Sports ijya ahabi kuko ubu amahirwe menshi ari uko iyi kipe ifite amateka atari macye mu mupira w’u Rwanda ishobora kumanuka mu cyiciri cya kabiri agahinda kagataha imitima y’abakunzi bayo.

Ubu Kiyovu Sports irasabwa gutsinda umukino wa nyuma uzayihuza na Rayon Sports ariko kandi igasenga cyane Kirehe FC na Gicumbi FC imwe murizo igatsindwa. Bitabaye ibyo Kiyovu Sports irababaza abayikunda batari bacye mu Rwanda isubira mu cyiciro cya kabiri.

Umutoza wayo Mutarambirwa Djabil wayisigaranye nyuma yo kwirukana Kanamugire Aloys yasabye abakunzi b’iyi kipe gupfa kigabo ngo kuko hakiri amahirwe n’ubwo abarirwa ku mitwe y’intoki.

Ati:”Biracyashoboka imibare uko iteye tugomba kugira icyizere ko byose bigishoboka turacyafite umukino, Kirehe iracyafite umukino, Gicumbi FC iracyafite umukino kandi aho bazajya hose ntawe uzi muri abo babiri uzatsinda. Natwe rero dufite amahirwe kuko umukino wa nyuma dutsinze tukagira 30 ubwo umwe muri bo na we agomba kwishyakisha, amahirwe aracyahari, ikiriho dupfe kigabo turangize shampiyona neza tunategura umukino wa nyuma.”

IBITEKEREZO

  • Vuguziga Yanditse:

    UYU MUTOZA MUSHYASHYA WA KIYOVU. NUMUNYAKURI. ASHYIRA MUGACIRO ! KUBA KIYOVU YARAMANUTSE CYANE SIGITANGAZA NIZINDI BYAZIBAHO ! UBUSE. APR FC NAYO BAYIROZE. ESE. KIYOVU NIYI KIPE BATORANYIJE MUMAKIPE YOSE BARAYIROGA ??? KO AVUGANGO ARASABIMBABAZI. YAYIROGOYE ???? BYONYINE KUTAVUGA IZINARYE NUKO IBYO AVUGA ARAMAFUTI NI GASENYA MIRYANGO. KIYOVU NIREBE AHO BIPFIRA IHAVUGURURE YIMAMATWI UWO WISHINJA AMAROZI. NTAYO NTAMAROZI !!!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza