Umukobwa w’imyaka 20 yasohoye amafoto aryamanye na Bolt, icyamamare mu mikino olempike

1

Umunyeshuri wo muri Brazil w’imyaka 20 yashyize ahagaragara amafoto ari kumwe n’umukinnyi kabuhariwe mu gusiganwa ku maguru Usen Bolt, umunya-Jamaica ukina imikino yo kwiruka

Uyu mukobwa witwa Jady Duarte wagaragaje aya mafoto yavuze ko ngo ari ayo bifotoye aryamanye n’uyu mukinnyi ku munsi wa nyuma w’imikino olempike yari imaze iminsi ibera muri Brazil.



Uyu mukobwa yashyize amafoto hanze akoresheje urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 ngo ni we wafotoye aya mafoto mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 ubwo yari kumwe n’uyu mukobwa mu kabari kitwa Barra de Tijuca suburb Rio.



Jady Duarte umunyeshuri wo muri Brazil wagaragaje ko yaryamanye na Bolt umukinnyi kabuhariwe mu gusiganwa ku maguru.

Mushiki wa Usen Bolt yatangaje ko nubwo aya mafoto yagiye hanze agaragaza musaza we ari kumwe n’umukobwa mu buriri, ngo asanzwe afite umukunzi we bamaze imyaka ibiri bakundana.

Usen Bolt yegukanye imidari itatu ya zahabu mu mikino ya olempike yarangiye mu mpera z’icyumweru gishize ndetse ahita anasezera avuga ko nta yindi mikino nk’iyo azongera kwitabira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo