Kwamamaza

Imikino

Umukino wahuzaga APR FC na VITA urangiye zinganyije amanota

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Umukino wahuzaga APR FC na VITA urangiye zinganyije amanota

Mu mukino wahuzaga APR FC na VITA CLUB yo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo urangiye amakipe yose anganyije 0-0 APR FC iyobora itsinda .

Mu irushanwa ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali, mu mukino waberaga kuri Stade Amahoro uhuza ikipe ya APR FC na AS Vita Club yo muri Kongo warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Muri uyu mukino hagiye hagaragara gusatira kuruhande rw’amakipe yose, APR FC yagerageje gusatira mu gice cya 1 aho umukinnyi wayo Issa Bigirimana yakubise ishoti rikagarurwa n’izamu.

Ku ruhande rwa AS VITA Club naho hagaragaye gusatira cyane aho Sugira Ernest afatanyije na bagenzi be Padou Bompunga na Atouba nabo bagiye basatira bigaragara ko bashakaga igitego.

Aya makipe yose abarizwa mu itsinda rya 1 yari yatsinze imikino yayo ibanza aho APR FC yatsinze Dauphins Noirs ibitego 5-0 naho AS Vita Club igatsinda AS Kigali igitego 1-0.

Kuba aya makipe anganyije bitumye APR FC iyobora itsinda n’amanota 4 ikaba inazigamye ibitego 5 mu gihe AS VITA Club yibitseho amanita ane n’igitego kimwe izigamye

Muri iri rushanwa kandi hakinwaga undi mukino hagati ya Kiyovu na Police zibarizwa mu itsinda rya 2, umukino ukaba urangiye Kiyovu itsinze police 2-1.

Muri iri tsinda kandi ikipe ya AS Kigali yanganyije na Dauphins Noirs igitego kimwe kuri kimwe



Wari umukino w’ishyiraniro ariko urangira amakipe atisobanuye

IBITEKEREZO

  • mugabo anselme Yanditse:

    APR FS tuzabikora cyane batwige

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza