Umukino wa Senegal usize u Rwanda rukonkobotse ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imanutseho imyaka 16 nyuma yo gutsindwa na Senegal ibitego 2-0 mu mukino wa gishuti wabahuje ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, aho rwasubiye mu myanya y’ijana rwari rumaze iminsi myinshi rutagaragaramo.

Nk’uko urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena 2016 rubigaragaza, u Rwanda rwasubiye inyuma cyane kuko ruri ku mwanya w’103 ku Isi, aho rwatakaje imyanya 16, rukaba rwavuye ku mwanya wa 87 rwari ruriho mu mezi abiri ashize.

Iri subira inyuma rikabije ryatewe n’umukino u Rwanda ruherutse gutsindwamo n’ikipe y’igihugu ya Senegal ibitego 2-0, umukino rwakinnye mu rwego rwo kwitegura umukino wa Mozambique mu rwego rw’amarushanwa yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’umwaka wa 2017, kizabera mu gihugu cya Gabon.

U Rwanda ni cyo gihugu cyatakaje imyanya myinshi mu gihe ibirwa bya Madagascar ari byo byazamutse cyane kuko yazamutseho imyanya 29.

Mozambique ifitanye umukino n’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 4 Kamena 2016, ikaba yazamutse imyanya 4, iza ku mwanya wa 97 ku Isi, n’uwa 25 muri Afurika, imbere y’u Rwanda rwa 26 muri Afurika.

Amakipe akomeje kuyobora urutonde ku rwego rw’Isi ni Argentine ya mbere ikurkirwa n’Ububiligi bwa 2, Colombiya ni iya 3, Ubudage ni ubwa 4, Chile ni iya 5, Esipanye ni iya 6, Brazil ni iya 7, Port8gal ikaba iya 7, Uruguay ni iya 9 na ho Austria ikaba ari iya 10.

Muri Afurika, Algeria niyo ya mbere ikurikirwa na Cote d’Ivoire naho Ghana ikaza ku mwanya wa 3. Senegal ni iya kane, Misiri ni iya 5,Tuniziya iza ku mwanya wa 6,Cape Verde ni iya 7, RD Congo ni iya 8, Guinea ni iya 9, iya 10 ni Cameroun.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo