Ku mukino wa APR FC na Espoir hafatiwe abantu byavuzwe ko ari abarozi ba Espoir

3

Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC n’ikipe ya Espoir wagaragayeho abantu babiri umugore ukuze ndetse n’umugabo bavugwaga ko bafite amarozi baje kurogera ikipe ya Espoir ngo idatsindwa.

Ubwo bafatwaga na polisi, aba bantu bari bicaye ahantu bonyine bafite ibintu by’ibyatsi bivuguse byumye ndetse n’ibindi bimeze nk’ifu. Bari bafite kandi urutonde rw’abakinnyi ba APR FC ndetse n’ibindi bintu bimeze nk’amasaro

Ubwo bavumburwaga byavuzwe ko ibyo bintu bari bafite ari byo byafashaga Espoir kudatsindwa igitego, aba bantu bashinzwe kurogera ikipe ya Espoir batahuwe mu mpera z’igice cya mbere cyanarangiye amakipe yombi akinganya ubusa ku busa.


Ibi bi ntu byitwaga amarozi bene byo bategetswe kubitwika

Nyuma y’uko polisi ifashe aba bantu yahise ibategeka gutwika ibyo bintu byose bari bafite hanyuma ihita ibajyana


Umukino warangiye APR FC itsinze igitego kimwe cyabonetse mu minota ya nyuma

Amarozi akunze kuvugwa mu mupira w’amaguru ndetse bamwe mu bakinnyi bakagaragara bakora ibintu bidasanzwe mu kibuga ariko nti byari bisanzwe ko hari abafatirwa ku kibuga baje kuroga kugira ngo amakipe yabo adatsindwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo