Kwamamaza

Imikino

Umukinnyi yahawe ikarita itukura nyuma yo gusura mu kibuga

Yanditswe

kuya

Umukinnyi yahawe ikarita itukura nyuma yo gusura mu kibuga

Adam Lindin Ljungkvist, umukinnyi w’umunya Sweden ukinira ikipe ya Järna SK yo muri iki gihugu, yasohowe mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura azira kuba yasuze ari mu kibuga.

The Guardian itangaza ko uyu musore w’imyaka 25 usanzwe ukina mu binyuma ku ruhande rw’ibumoso, ngo yasuze ubwo yari mu kibuga bari gukina n’ikipe ya Pershagen SK ibintu umusifuzi atihanganiye ahita amuha ikarita y’umuhondo ya kabiri yabyaye umutuku bitewe n’uko ikarita ya mbere yari yayihawe nyuma yo gukora ikosa.

Aganira n’itangazamkuru Adam Lindin Ljungkvist yavuze ko yari afite ikibazo cyo mu nda kandi ngo bikaba bitari kumukundira ko yasohoka mu kibuga, byatumye ahitamo kurekurira umusuzi mu kibuga ahita anabihanirwa asohorwa mu kibuga.

Uyu mukinnyi yashimangiye ko ibi bintu atari yabigambiriye bitewe n’uko ngo ari inshuro ya mbere ibi byari bimubayeho mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru.

Yagize ati: “Negereye umusifuzi ndamubaza nti habaye iki? Ese ntabwo nemerewe kuba nasura? Yaransubije ngo Oya.”

Kristoffer Linde mugenzi we wari mu ikipe bakinanaga yatangaje ko yari hafi y’uyu musore ubundi ngo akumva asura cyane mu kibuga ibintu yavuze ko byamutunguye bitewe n’uko ngo kuva yatangira gukina umupira w’amaguru ngo ari ubwa mbere abyumvise.

Dany Kako, umusifuzi wasifuraga uwo mukino yatangaje ko uriya ukinnyi yakoze ibintu bidakwiye mu mupira w’amaguru kandi ngo akaba yarabikoze yabigambiriye, ngo bikaba ari byo byatumye amuha ikarita y’umuhondo yahise ibyara umutuku.

Uyu musifuzi yavuze ko ngo ibi bintu atari ubwa mbere byari bimubayeho ngo kuko hari n’undi mukinnyi wabikoze kandi ngo nawe yamuhaye ikarita y’umuhondo.

IBITEKEREZO

  • Twahirwa Jean Marie Yanditse:

    Uyu musore bamuhohoteye kuko ntekereza ko nuwo musifuzi ava mu kibuga asuze kenshi

  • muyumbe prosper Yanditse:

    birababaje kubona umuntu yibohora akabihanirwa.ubwo abasifuzi iyo biga gusifura bagenzura nimisuzi? yarahohotewe azabiregere

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza