Umukinnyi wa Congo yahaniwe ibyo yakoreye mu Rwanda muri CHAN

Umukinnyi wa Kongo Christian Ngudikama yahagaritswe na CAF imyaka ibiri nyuma yo gufatwa akoresha imiti imwongerera ingufu ubwo yarari mu Rwanda mu mikino ya CHAN

CAF yemeje ko uyu musore ubu ufite imyaka 28, bamusanzemo umuti bita ephedrine, wongera ingufu, CAF ivuga ko uyu musore bamusanzemo iyi miti ubwo ikipe ye yarangizaga umukino wari wayihuje na Angola kuri sitade ya Huye bakiri mu mikino y’amatsinda.

Uyu musore yahagaritswe igihe cy’imyaka ibiri adakandagira mu kibuga mu marushanwa ayo ariyo yose

Si Ngudikama wahagaritswe gusa kuko n’umunya Afurika y’Epfo na we yahagaritswe imyaka 2 na we akaba yarasanzwemo umuti witwa methylhexaneamine na wo wongera ingufu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo