Umukinnyi w’umupira w’amaguru wari washimuswe yabonetse

Upfutse ku kaboko ni umukinnyi Alan Pulido wari washimuswe

Rutahizamu w’ikipe ya Olympiakos mu Bugeleki ndetse n’ikipe y’iguhugu cya Mexique, Alan Pulido wari washimuswe n’abantu bitwaje imbunda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2016, kuri ubu leta ya Mexique iratangaza ko uyu mukinnyi yabonetse.

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yabonetse kuri iki cyumweru tariki 29 Gicurasi 2016 apfutse igitambaro ku kuboko, aboneka mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Mexique ndetse akaba yahise atangaza ko ameze neza.

Yashimuswe mu ijoro ashimutirwa mu ntara ya Tamaulipas bikaba byari byatangajwe na lata ya Mexique nubwo abenshi bari bazi ko yabuze ku cyumweru mu gitondo.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga Alan Pulido akaba yarashimuswe avuye mu munsi mukuru ari kumwe n’umukunzi we maze mu gihe bagiye gutaha imodoka yabo izerukwa n’abantu bitwaje intwaro banambaye ibintu mu maso(mask) bahita bamujyana.

Gusa iki kinyamakuru ntigitangaza icyo uyu mukinnyi cyangwa leta ya Mexique bahaye abo bari bamushimuse kugira ngo bamurekure.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo