Umukinnyi w’umunyarwanda uherutse kuvuga icyongereza cyasekeje benshi, yabonye ishuri rikimwigisha ku buntu

5

Nyuma yo kunanirwa n’icyongereza, Myasiro yemerewe kucyigishwa ku buntu

Myasiro Jean Marie Vianney, umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri y’abatarengeje imyaka 20 uherutse kwitabira imikino mpuzamahanga muri Pologne yiswe “2016 IAAF World Junior (U20) Championships”, agakuraho umuhigo w’u Rwanda nyuma y’imyaka 12, yabonye ishuri ryemeye kumwigisha icyongereza ku buntu nyuma yo kugorwa nacyo ubwo yaganiraga n’umunyamakuru.

Muri ayo marushanwa, Myasiro yegukanye umwanya wa 11 mu bakinnyi 34 barushanwaga aho yakoresheje iminota 29 n’amasegonda 26 n’ibice 26, ndetse agahita anakuraho agahigo mu kwiruka metero ibihumbi 10, aho uwari ugafite kuva muri 2004 yari yakoresheje iminota 29 amasegonda 35 n’ibice 41 I Grosseto mu Butaliyani tariki ya 14 Nyakanga muri 2004.

Nyuma yo kwandikisha aya mateka mashya, Myasiro yegerewe n’itangazamakuru maze rimubaza ibibazo bitandukanye mu rurimi rw’icyongereza maze agerageza kurisubiza uko ashoboye mu cyongereza cye gike, icyongereza cyasekeje abantu batari bake babashije kubona amashusho y’iki kiganiro.

Gusa nyuma y’uko ibi bibaye, kuri ubu rimwe mu mashuri yigisha indimi mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge ryitwa “Creme College” ryiyemeje gufasha uyu musore kwiga Icyongereza ku buntu.

Nsabimana Theobard uyobora iri shuri yatangarije izubarirashe.rw ko kwigisha uyu musore kuri bo ari ishema nk’umuntu wahagarariye igihugu akitwara neza.

Nsabimana yagize ati “Tumaze kubyumva twumvise akeneye kumenya Icyongereza, iyo agiye hariya aba ahagarariye igihugu, ni ishema kuri twese nk’Abanyarwanda. Twaganiriye n’itsinda bari kumwe twumva babyakiriye neza, byarabashimishije cyane”.

Nsabimana avuga ko akurikije uburyo uriya musore yavuganye n’umunyamakuru wamubazaga yumvise akwiye kwiga ahereye hasi nk’umutangizi akazamuka ashobora kwisobanura neza imbere y’abantu kuko ngo babonye akeneye kumenya Icyongereza cyo kuvuga.

Ubwo Myasiro ngo azaba agarutse i Kigali, ngo azatangira kwiga amasomo y’Icyongereza mu gihe cy’umwaka ku buntu, mu gihe ubundi ngo uwiga iki gihe muri iri shuri aba asabwa ibihumbi 245.

Irebere Video y’ikiganiro Myasiro yagiranye n’umunyamakuru nyuma yo kwiruka akanakuraho agahigo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Ubuyobozi bwiri shuli buzi kureba Kure ahubwo iyo baba baturangiye aho bakorera bakaduha na contact zabo natwe tukaboherereza abanyeshuli byari kuba byiza kuko hari benshi dufite icyo kibazo

  2. Igihugu cose ngo ko cagizwe anglofone kugeza kumuturage wo hasi none byagenze bite?

  3. @ Creme college, Murakoze cyane kugikorwa cyiza mukoze cyo kwemera kumutera inkunga yo kumwigisha icyongereza. kubwibyo natwe tube mereye inkunga yo kubarangira abanyeshuri. muduhe contact zanyu gusa.

  4. @ Creme college, Murakoze cyane kugikorwa cyiza mukoze cyo kwemera kumutera inkunga yo kumwigisha icyongereza. kubwibyo natwe tube mereye inkunga yo kubarangira abanyeshuri. muduhe contact zanyu gusa.

Tanga Igitekerezo