[AMAFOTO] Umufaransa yagiriye imvune y’amateka mu mikino Olympic

Umukinnyi w’umufaransa Samir Ait Said ukina imikino ngorora mubiri yaraye agiriye imvune ikomeye muri Brazil mu mikino Olympic aho yakubise hasi akaguru kagacikamo kabiri ubwo yari ari gukina.

Uyu musore w’imyaka 26 ukina umukino wo gusimbuka yavunitse ubwo yari amaze gusimbuka yikaraga inshuro 3 mu kirere ageze hasi ahita avunika ukuguru gucikamo kabiri.

Samir Ait Said yavunitse akiri mu cyiciro cy’ibanze nyuma y’uko n’umudage Andreas Toba yari amaze kuvunika ariko we imvune ye ikaba idakomeye.

Uyu musore w’umufaransa yari yitezweho imidari n’abafaransa kuko mu mikino y’Isi iherutse kubera muri Ecosse mu mwaka wa 2015 yari yatwaye umudari wa zahabu ndetse no mu mwaka wa 2013 yari yatwaye undi mudari wa zahabu mu mikino y’Uburayi.

Uyu musore kandi mu mwaka wa 2015 na bwo yari yatwaye umudari wa Silver na bwo mu mikino y’Uburayi, Samir akaba ahise ava mu marushanwa ndetse akaba ashobora kumara igihe kirenga umwaka atongeye kugaragara mu marushanwa ayo ari yo yose.


Uyu mugabo yagize imwe mu mvune zikomeye zabayeho ku Isi


Yahise ajyanwa mu bitaro

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo