Uko igitugu cyatumye Aloys Kanamugire ajya gukinira Panthére noire yari iya gisirikare

6

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Kanamugire Aloys yasobanuye ko yagiye mu ikipe ya gisirikare cya cyera Panthére noire kubera igitugu

Kanamugire yatangiye umupira w’amaguru ahereye muri Mukura VS nyuma yerekeza mu ikipe ya Demar yari ikipe y’abanyapolitike bakomokaga mu bice bya Gitarama.

Avuye muri iyi kipe yagiye muri Panthére noire yari ikipe y’igisirikare ariko ngo ntiyabishakaga ahubwo we yagiyeyo kubyo yita igitugu nk’uko yabivuze mu kiganiro kirekire yahaye BBC.

Ati:”Nyuma y’aho muri za 74 njya mu ikipe yari iy’abasirikare yitwaga Panthére noire, nayimazemo imyaka igera kuri 13, nza guhagarika nkomeza akazi k’ubutoza usibye ko nakinnye n’indi mikino myinshi mu ikipe y’igihugu guhera mu mwaka wa 1974.

Uburyo nayigiyemo, navuga ko ari uburyo nakwita kuri jyewe ko ari igitugu mbese byari itegeko. Kubera ko kujyenda muri Panthére noire twaravuganye ariko ntitwumvikana. Mbere na mbere nari nabanje kuvugana na Minisitiri w’ingabo ntitwumvikana nkomeza gukina mu ikipe yange Demar ariko nyuma y’icyo gihe hamaze kuba kudeta turangije shampiyona mu 1974 niho bansabye kubakinira . Nagiyeyo atari ukuvuga ngo ni uko mbishaka.”

Kanamugire avuga ko ubuyobozi bwa Panthére noire bwandikiye umuyobozi w’aho yakoraga bukamubwira ko agomba kuza kuyikinira.

Ati:”Bandikiye umuyobozi wanjye aho nakoraga muri Minisiteri y’uburezi urwandiko ko nzajya nkina mu ikipe ya Panthére noire. Nza kuhagirira n’amahirwe ibyo aribyo byose mpahurira n’umutoza w’umudage witwaga Otto Pfister wagiye amfasha muri byinshi haba ibyo byo kwitoza haba no gukora amahugurwa yo gutoza.”

Kanamugire avuga ko mu gihe cyabo abakinnyi batajyaga bapfa guhinduranya amakipe kuko ngo batashyiraga amafaranga imbere kuko akenshi amakipe yabashakiraga akazi bakora kandi ngo umubano bagiranaga n’abayobozi niwo wabagiriraga akamaro kurenza gukurikira amafaranga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Aloys waretse gusebya abagukamiye uribuka ujya kwiga mubudage ubu coach na rugirangoga? si panteres?uribuka abana wahesheje amashuri,permis,cg akazi?Maria yakoraga Air Rwanda yagezemo ate? Kuki atasubiyemo? tujye dushyira mugaciro mbere yo gusebya abatugiriye akamaro

  2. Aloys waretse gusebya abagukamiye uribuka ujya kwiga mubudage ubu coach na rugirangoga? si panteres?uribuka abana wahesheje amashuri,permis,cg akazi?Maria yakoraga Air Rwanda yagezemo ate? Kuki atasubiyemo? tujye dushyira mugaciro mbere yo gusebya abatugiriye akamaro

  3. Igitugu kihe ariko? Wari ufitemo inyungu. Iyo biba utabishaka wari kujya utsinda Ngabonzima! Uze utwifatire rero.

Tanga Igitekerezo