Kwamamaza

Imikino

Ugo Ehiogu wahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu y’Abongereza yitabye Imana

Yanditswe

kuya

Ugo Ehiogu wahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu y’Abongereza yitabye Imana

Ugochuku Ehiogu

Uwahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu y’Abongereza wanamenyekanye cyane akina mu ikipe ya Aston Villa Fc, Ugochuku Ehiogu yitabye Imana ku myaka 44 azize indwara y’umutima.

Ehiogu kuri ubu wari umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 23 (U23) ya Tottenham akaba yaramenyekanye cyane akina muri amwe mu makipe atandukanye yo mu Bwongereza arimo Aston Villa,West Bromwich Albion,Middlesbrough n’izindi zitandukanye akaba yaranakiniye ikipe nkuru y’igihugu.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mata 2017 nibwo amakuru yamenyekanye y’uko Ehiogu yafashwe n’indwara y’umutima ari ku kibuga aho yari ari mu myitozo y’ikipe ya Tottenham. Yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro kugira ngo yitabweho.

Ikinyamakuru Telegraph muri iki gitondo cyo kuwa Gatanu cyatangaje inkuru y’urupfu rwa Ehiogu ku itangazo ryari rimaze gusohoka ku rubuga rw’ikipe ya Tottenham rivuga ko amaze kwitaba Imana azize indwara y’umutima.

Ugochuku Ehiogu akaba yitabye Imana ku myaka 44, akaba asize umugore umwe witwa Gemma L. Coleman.

David K. Mugaragu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza