Kwamamaza

Imikino

U Bushinwa bwakoze indege kabuhariwe y’intambara

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
U Bushinwa bwakoze indege kabuhariwe y’intambara

U Bushinwa bwashyize ku mugaragaro indege ikomeye ya nshashya y’intambara ya J-20 ifite n’ubushobozi bwo kwihisha ibisasu bya Radar.

Indege ebyiri zo muri ubwo bwoko zagurukijwe mu kirere amasegonda 60 mu gihe bari bari kwerekena indege za Zhuhai mu Ntara ya Guangdong.

Ibi birori byerekenwemo izi ndege biba bikomeye muri iki gihugu biirmo abantu bagura ndetse n’abakora indege muri iki gihugu. Bamwe mu bahanga mu bya politike bavuze ko izi ndege zica amarenga ko u Bushinwa bufite ishyaka ryo kongera ibikoresho bya gisirikare.

BBC ivuga ko Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping ashaka kongera ubushobozi bw’igisirikare cy’igihugu cye muri iki gihe gikomeje kuvuga ko akarere kari mu Nyanja mu majyepfo n’uburasirazuba bw’icyo gihugu ara ak’u Bushinwa.

Izo ndege za J-20 zakozwe na sosiyete ya Chengdu Aircraft Indusyries Group yo muri icyo gihugu.

Bradley Perret, umuhanga muby’indege yavuze ko nta gushidikanya iyi ndege igaragaza ko u Bushinwa buteye intambwe ikomeye ku bushobozi bwo guhangana n’umwanzi.”

Ubushinwa mu minsi mike biteganyijwe ko buzerekana indi ndege y’indambara itera amabombe izwi ku izina rya Xian H-6K hamwe na kajuguju ikora ibitero yitwa Changhe Z-10K

IBITEKEREZO

  • uzabakiriho Yanditse:

    gewe ndabona biriya bihugu byitegura intambara y.isi ya 3 gusa ngo ahinzovu zirwaniye ibyatsi biraharenganira aha nahanyagasani numwana we

  • uzabakiriho Yanditse:

    gewe ndabona ibihugu biriya bihugu byitegura intambara y.isi ya 3 gusa ngo ahinzovu zirwaniye ibyatsi biraharenganira aha nahanyagasani numwana we

  • Musabeyezu Gloriose Yanditse:

    Biragaragara ko ibihugu bikomeye ku isi birimo kwitegura intambara.Birakomeye! Gusa ibihugu bigowe ni ibikiri hasi.

  • djuma Yanditse:

    ibihugu bikomeye bikomeje kwerekana uburyo bukomeye mubyagisirikare birerekana ko birikwitegura intambara reka dutegereze

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza