Ubuhamya: Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abagore muri Kenya aravuga ubusambanyi bakorerwa n’abayobozi

3

Ubusambanyi mu makipe y’abagore bukunze ku vugwa hirya no hino ku isi mu mikino itandukanye ndetse n’amakipe atandukanye y’abagore atozwa cyangwa akayoborwa n’abagabo. Gusa akenshi biragorana kubyemeza kuko ari ibintu bibera mu bwihisho rimwe na rimwe ababikoze babyumvikanyeho cyangwa bibaye ku gahato.

Kubimenya biragora kuko umuyobozi wabikoze atabivuga kandi n’umukinnyi babikoranye atabivuga kubera iterabwoba ashyirwaho igihe yabikoze atabishaka.

Gusa hari ibyamaze kumenyekana, umwe mu bakinnyi bo muri Kenya ukinira ikipe y’igihugu mu mukino wa Volley Ball yatanze ubuhamya agaragaza uko yasambanye n’umuyobozi ndetse binamuteranya n’umugore we byanatumye abireka ariko bimuteranya n’uwo muyobozi.

Uyu mukinnyi w’umukobwa kandi yagaragaje uko abakinnyi b’abangavu baza mu ikipe bahohoterwa bagasambanywa. Ibi byose ni mubuhamya yahaye ikinyamakuru Kawowo Sports kitifuje gutangaza izina rye ndetse n’izina ry’uyu muyobozi.

Mugutangira yagize ati:”Urugendo rwange ntabwo rwabaye rwiza, igihe natangiraga gukina volleyball ku rwego rwo hejuru. Abakinnyi bakuru bahuraga byoroshye n’abayobozi. Twagombaga gutsinda nk’abakinnyi bakuru bitozaga neza kandi barya neza ariko ntibyari byoroshye

Habagamo igihunga mu gutoranya ikipe ndetse n’umubare w’abakinnyi byasabaga kwigaragaza mu mikinire. Ariko hanyuma y’imikinire byasabaga kuba ufite indi mpano”

Uyu mukinnyi yakomeje aganira n’iki kinyamakuru avuga ko ibyababayeho n’agahinda kenshi amarira atemba mu maso.

Ati:” vuba aha ubwo twendaga kwerekeza muri Aziya umuyobozi yarampamagaye arangerageza yansabye guhura nawe antegeka ko tubikora ariko uyu mugabo(umuyobozi) yanteje ibibazo ngirana amakimbirane n’umugore we”

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko uyu muyobozi yamuteye ubwoba ngo asezera amaze kwanga kuzongera kuryamana nawe.

Ati:”Muri uko guhura yambajije gahunda zange zo gusezera ariko namubwiye ko ngifite ingufu zo gukina kandi mubwira ko numva ngifite icyizere cyo gukina imyaka nk’ibiri cyangwa itatu. Ariko yahise ambwira ko hari abakinnyi bato bari munsi y’imyaka 23 bandusha kandi bagomba kuza mu ikipe cyane cyane mu mikino nyafurika yagombaga kubera muri Congo. Yahise ambwira ko jyewe na bagenzi bange bane tugomba gusezera gukina.

Ariko ngomba kugufasha ntusezere ariko ugomba kugira icyo unkorera mbere na mbere, ureke dutangire twongere tube inshuti ntugomba kunyanga n’inshuro n’imwe, ubwo yabimbwiraga twicaranye. Yahise ampa icyizere cyo gukina niba nemeye ko nzajya mpura nawe mu gihe cy’ijoro. Yavuze ko yamfasha gukina hanze y’imipaka ndetse akanamfasha ku banyamakuru bo muri Kenya bakazajya bamvuga buri munsi nkamenyekana, yananyijeje ko nzahita mba kapitene kuko abandi bazaba basezeye

ntabwo twigeze tugirana imishyikirano nta n’igihe cy’imikino narimfite sinongeye kuryamana nawe mu gihe narinkiri muri iyi kipe. Mu gihe twabaga dufite imikino nta cyubahiro twongeye kubaha, bamwe muri bo bashyiraga igitutu ku bana b’imyaka iri munsi y’imyaka 23 abo bana b’inzira karengane bakabikora batabishaka. Gusa jye nafashe icyemezo ibyo mbikura mu mutwe nsanga ngomba kugera kuri byinshi mu mikinire yange.’

Uyu mukinnyi yavuze ko ibyo yakoze yizeye ko abanyakenya bazabimubabarira ariko abasaba gukomeza gufasha ikipe yabo n’ubwo ubuzima bakoreramo butoroshye kandi ko azajya no muri leta kugira icyo avuga.

Ati:”Nizera ko Abanyakenya bazambabarira kimwe n’uko bazaguma gufasha siporo hagendewe kugukora cyane n’ubwo bitoroshye kubera ibibazo bakoreramo. Mfite kandi ubundi butumwa nshaka kugeza kuri leta niba nta bufasha bubayeho, ariko ikindi kibabaje ni uko leta ikomeje kudateza imbere ibikorwa remezo leta isa n’iyirengaje ibijyanye na siporo y’abagore”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Uwo mutoza akurikiranwe icyaha nikimufata afungwe!!!Niyo mpamvu Africa idatera imbere

Tanga Igitekerezo