U Rwanda rutsinzwe na Misiri ku mukino wa Kabiri

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volley ball y’abagore batarengeje imyaka 23 batsinzwe umukino wa kabiri amaseti 3 ku busa mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kiri kubera muri Kenya.

Iyi mikino ikomeje kubera muri Kenya u Rwanda rwari rwatsinze umukino ubanza bakinnye n’ikipe ya Senegal bayitsinda amaseti 3 kuri 1.

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2016 ni bwo ikipe y’u Rwanda yakinnye umukino wa kabiri n’ikipe ya Misiri yari yaraye yihanije Kenya yakiriye iyi mikino iyitsinze amaseti 3 kuri 1.

Misiri yatsinze u Rwanda biyoroheye amaseti 3 ku busa, iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinzwe ku manota 25 kuri 14, iya kabiri u Rwanda ruyitsindwa ku manota 17 kuri 25 ya Misiri na ho iya gatatu ari na yo ya nyuma u Rwanda ruyitsindwa ku manota 21 kuri 25 ya Misiri.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 u Rwanda ruzakina na Botswana na ho kuwa kane u Rwanda rukine na Kenya.

Ikipe ebyiri za mbere zizahagararira umugabane wa Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo