Ikipe y’u Rwanda ihagaze ite ku rutonde rushya rwa FIFA?

2

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yagumye ku mwanya wa 107 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA naho Uganda isubizwa inyuma n’ubwo iherutse kunganya na Ghana.

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2016 ni bwo FIFA yasohoye urutonde rugaragaza uko amakipe yitwaye muri uku kwezi. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yagumye ku mwanya wa 107 ntiyazamutse cyangwa se ngo imanuke.

Ibi ahanini byatewe n’uko u Rwanda rutakinnye umukino mu mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi kuko rwavuyemo mu ijonjora ry’ibanze. U Rwanda kandi ntirwigeze rukina umukino wa gishuti mu matariki yagenwe na FIFA.

Ibi byose ni byo byatumye ruguma ku mwanya wa 107, umwanya rwagejejweho n’umukino rwanganyijemo na Ghana.

Hagati aho igihugu cya Uganda giherutse gukora amateka yo gusubira mu gikombe cya Afurika ndetse kikananganya na Ghana iwayo cyasubijwe inyuma imyanya 7 kiva ku mwanya wa 65 kigera ku mwanya wa 72 ku Isi.

Ibi byatewe n’uko Uganda yatsinzwe na Togo igitego kimwe ku busa mu mukino wa gishuti bakinnye.

Ibihugu bya mbere muri Afurika

Ibihugu bya mbere ku Isi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo