Kwamamaza

Imikino

U Rwanda na Uganda mu itsinda rimwe mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya Basketball

Yanditswe

kuya

U Rwanda na Uganda mu itsinda rimwe mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya Basketball

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo mu mukino w’intoki wa Basketball yamaze kumenya itsinda iherereyemo ariryo B mu mikino yo gushakisha itike y’igikombe cy’isi kizabera mu Bushinwa muri 2019.

Ni tombola yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017 mu Bushinwa. Amakipe yose azitabira Afro-Basketball 2017 uko ari 16 azitabira.

Iyi mikino iyeganyijwe kuzatangira tariki ya 20 Ugushyingo 2017, izatanga amakipe agera kuri 5 azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’isi cy’umukino w’intoki wa Basketball kizatangira kuva tariki ya 31 Kanama 2019.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba yisanze mu itsinda B aho iri kumwe na Mali,Nigeria ndetse na Uganda iheruka gutsindira u Rwanda mu Misiri mu mikino y’akarere ka 5 yo gushakisha itike igana mu mikino y’igikombe cy’Afurika.

Muri iki gikombe cy’isi cya 2019 kizabera mu Bushinwa bikaba byatangajwe ko amakipe 7 azaba yitwaye neza azitabira imikino Olimpike izabera mu Buyapani ukongeraho n’u Buyapani buzaba bwayakiriye naho andi makipe 4 akazaboneka habanje gukinwa andi majonjora.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuri ubu yabashije kubona itike yo kuzitabira imikino ya Afro-Basketball 2017 itaramenyekana neza aho izabera, iyi tike yayiiherewe ubuntu (wild card) kuko itari yabashije kwitwara neza mu mikino y’akarere ka 5 yo gushakisha iyi tike yabereye mu Misiri.

Dore uko amatsinda yose ateye:

Itsinda A

Cameroon

Guinea

South Africa

Tunisia

Itsinda B

Rwanda

Uganda

Nigeria

Mali

Itsinda C

DR Congo

Egypt

Angola

Morocco

Itsinda D

Cote d’Ivoire

Mozambique

Senegal

Indi kipe ya 4 izamenyekana nyuma.

David K. Mugaragu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza