Kwamamaza

Imikino

Twebwe APR ntitujya dutsindwa kabiri, umujinya ni wo watumye twihimura -Ngabo

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Twebwe APR ntitujya dutsindwa kabiri, umujinya ni wo watumye twihimura -Ngabo

Kapiteni w’ikipe ya APR FC Ngabo Albert yavuze ko umujinya bari bafitiye Bugesera ari wo watumye bayitsinda kuko ngo bashakaga kuyihimuraho ibyo yabakoreye muri shampiyona.

APR FC yaraye itsinze Bugesera FC ibitego bibiri ku busa ku kibuga cyayo i Bugesera mu gikombe cy’Amahoro bituma amahirwe yo kugera muri kimwe cya kabiri yiyongera.

Umukino waherukaga guhuza aya makipe muri shampiyona, Bugesera FC yari yatsinze APR FC ibitego bibiri kuri kimwe mu cyumweru gishize.

Umujinya APR FC yakuye kuri uyu mukino ngo ni wo wayiteye kuza ishaka kwihimura kuri Bugesera nk’uko Ngabo Albert abivuga.

Ati :”Umukino ushize bari badutsinze, uyu munsi rero twaje dufite umujinya cyane twavuze ko tugomba gukura amanota atatu hano kuri kino kibuga kandi nabisabye abakinnyi banjye barabinyemerera kugirango twihimure kuri iyi kipe.”

Ngabo avuga ko ibitego bibiri atari byinshi bityo ko batagomba kwirara kuko mu mupira byose bishoboka ko Bugesera yabishyura.

Ngabo avuga ko muri APR batajya batsindwa kabiri ari nabyo byatumye bagira ingufu zo gutsinda Bugesera FC.

Ati: ”Ni cyo mbere cyaduteye ingufu kuko wari umukino wa nyuma wa shampiyona twashakaga kuwutsinda ariko k’ubw’amahirwe make turawutakaza , niyo ya mbere yaduteye ingufu. Ntabwo twebwe muri APR tujya dutsindwa kabiri.”

APR FC niramuka isezereye Bugesera FC izahura n’izatambuka hagati ya AS Kigali n’Amagaju nazo zaraye zinganyije igitego kimwe kuri kimwe i Nyamagabe.

IBITEKEREZO

  1. Andika Igitekerezo Hanoicyo twifuza nigikombe cysmshoro ntago gutsinda bugesera bihsgij tugomba kugera ku mukino wanyuma tukana wutsinda murakoz

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza