Tugiye kwica umukino n’ishyaka by’abanyarwanda-Rivers United

6

Umutoza mukuru wa Rivers United Willy Udube

Umutoza w’ikipe ya Rivers United yavuze ko baje mu Rwanda kurwanya ko ibyababayeho muri Sudan byakwisubiramo avuga ko baje kwica umupira n’ishyaka bya Rayon Sports.

Kuri uyu wa kane nibwo iyi kipe isesekara mu Rwanda ije gukina umukino wo kwishyura na Rayon Sports mu mikino ya Caf confederation cup.

Umutoza mukuru wa Rivers United Willy Udube yemeje ko baje gukora cyane birinda ko ibyababayeho muri Sudan mu mikino ya CAF Champions League bakina na El Merreikh byakwisubiramo.

Rovers United yatsindiwe muri Sudan ibitego 4 ku busa irasezererwa kandi umukino ubanza yari yatsinze ibitego 3 ku busa.

Uyu mutoza avuga ko ibi byababayeho ari isomo ryiza baza bitwaje mu Rwanda , mu mukino wo kwishyura na Rayon Sports, yavuze ko baza biteguye guhanganira intsinzi kuri iyi nshuro.

Avugana n’urubuga rwa interineti rwa CAF yagize ati :” umukino ubanza wari umukino mwiza kuko abo twari duhanganye nabo bari baje gukina ariko twerekanye ko umukino wacu ari utsinda, sinshidikanya twabikoze neza ibitego bibiri byerekanye imbaraga zacu”

Yavuze ko ibyabayeho muri Sudan bitarabava mu mitwe ati :”Turacyafite amashusho mu mitwe yacu y’ibyatubayeho muri Omdurman(Sudan), tugiye I Kigali mu mukino wo kwishyura tugiye kurwanya ko ibyatubayeho muri Sudan byakwisubiramo. Tugiye kwica umukino n’ishyaka ry’abanyarwanda.”

Ikipe ya Rayon Sports nayo ikomeje imyiteguro y’uyu mukino kapitene Bakame yaraye abwiye itangazamakuru ko ikipe bayibonye uko ikina kandi ko bijeje abakunzi babo ko bazakoresha imbaraga bagasezerera iyi kipe byanze bikunze.

Masudi Djuma nawe mu magambo macye avuga kuri uyu mukino yagize ati :” icya mbere sindi Imana icyakabiri turashaka gutsinda kandi tuzabikorera. Ubu ntamagambo menshi dushaka batureke bitubwira amagambo menshi turashaka gutuza.”

Rayon Sports irakorera imyitozo kuri sitade Amahoro kuri uyu wa kane saa cyenda n’igice, naho ejo kuri iyi saha Rivers United nayo ihakorere imyitozo.

Muri uyu mukino kandi Rayon Sports izaba yagaruye abakinnyi babiri barimo Nahimana Shassir na Mutsinzi Ange.

Uyu mukino uteganyijwe kuwa gatandatu tariki ya 22 saa cyenda n’igice kwinjira ni 2000frw ahasanzwe, 3000frw ahatwikiriye , 10000frw muri VIP na 20000frw muri VVIP. Rayon Sports ivuga ko abazemererwa kwinjirana imodoka ari abazaba bishyuye 10000frw na 20000frw .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. niba Rayon ibonako ikeneye frs kdi igahesha uRwanda ishema abakinnyi bazitange nkuko bikwiriye mukibuga ibindi babiharire Imana

  2. nubwo aba rayon batemera imishyikirano ark ko tw tubari inyuma kd bazatsinda! ni abakeba kbs!

  3. nubwo aba rayon batemera imishyikirano ark ko tw tubari inyuma kd bazatsinda! ni abakeba kbs!

Tanga Igitekerezo