Kwamamaza

Imikino

Tour du Rwanda: Umunyarwanda Areruya Joseph abaye uwa mbere kuri etape isumba izindi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Tour du Rwanda: Umunyarwanda Areruya Joseph abaye uwa mbere kuri etape isumba izindi

Areruya Joseph/ photo Izubarirashe

Joseph yegukanye agace ka Tour du Rwanda kavaga Rusizi kerekeza Huye kareshya na kirometera 140 na metero 70 ari na yo isumba izindi mu zizakinwa zose, Ndayisenga Valens na we w’umunyarwanda we akomeje kwambara umwenda w’umuhondo

Areruya Joseph ahagereye rimwe n’abandi bakinnyi benshi ariko abatanga kugera ku murongo bituma yegukana aka gace. Areruya Joseph ibi biramuha amahirwe yo kuguma ku mwanya wa kabiri akurikiye Ndayisenga Valens ku rutonde rusange.

Biziyaremye Joseph ni we wabaye uwa kabiri mu gihe umunya Eritrea Ghebreigzabhier Amanu abaye uwa gatatu nubwo abakinnyi 23 bose binjiriye ku murongo rimwe ariko Areruya akabatanga gukandagizaho ipine.

Areruya Joseph akoresheje amasaha 4, iminota 2 n’amasegonda 23, ari nabyo bihe byahawe abandi 22 bahagereye rimwe.

Ndayisenga Valens akomeje kuyobora urutonde rusange aho amaze gukoresha amasaha 12, iminota 54 n’amasegonda 36, akarusha Areruya Joseph umukurikiye umunota 1 n’amasegonda 16.

Mugisha Samuel umwana muto w’imyaka 18 ukomeje gutungurana n’uyu munsi yayoboye isiganwa ariko yongere gusigwa agiye kugera ku murongo ariko yongeye kwegukana ibihembo byose by’umukinnyi uzi kuzamuka kuko amanota yose yo kuzamuka kuri uyu munsi yayatwaye.

Abandi bakinnyi b’abanyarwanda baje mu myanya myiza harimo Byukusenge Patrick , Joseph Bisiyaremye na Ndayisenga Valens ukomeje no kwambara umwenda w’umuhondo .

Nsengimana Jean Boseco, undi munyarwanda uri ku mwanya wa kane ku rutonde rusange ndetse wanatwaye Tour du Rwanda y’umwaka ushize wa 2015 we akoze impanuka agiye kugera ku murongo ariko ni impanuka idakomeye gusa agomba guhabwa ibihe bingana n’iby’uwa mbere.

Ibihembo by’umunsi

Utwaye agace Rusizi-Huye: Areruya Joseph/Amis Sportifs
Uwitwaye neza mu kuzamuka: Mugisha Samuel
Umunyarwanda wa mbere: Ndayisenga Valens
Umunyafurika wa mbere: Ndayisenga Valens
Umukinnyi ukiri muto: Valens Ndayisenga
Uyoboye urutonde rusange/Maillot jaune: Ndayisenga Valens

Uko bakurikiranye uyu munsi 10 ba mbere


Uko bakurikirana ku rutonde rusange

IBITEKEREZO

  • bamporiki assiel Yanditse:

    Amagare ashyigikirwe kurusha football kuberako aribyo dushoboye cyane kdi atanga ibyishimo ndatekereza twabibyaza umusaruro hakiri kare abanyamahanga bafite agahinda kubona batega indege bakaza iwacu bizeye kudusiga hanyuma tukabereka mubworo bwikirenge NTSB a by is him its bazakoresha uko bashoboye bajyane abakinyi bakomeye naho uyumwana muto samwel bamufashe cyane akomereze ago wagirango umubiri we nibyuma arakomeye pe bamwitege thx!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza