Tour du Rwanda 2016: Umunyamerika atangiye abasiga, umunyarwanda aba uwa gatatu

Areruya Joseph abaye uwa gatatu na ho umunyamerica witwa Rugg Timothy ukinira ikipe yo muri Canada afata umwanya wa mbere akoresheje iminota 4 yuzuye .

Aka gace ka mbere kazengurukaga sitade Amahoro kitwa prologue kanga n’ibirometero bitatu na metero 300 (3,3 Km). Aka gace umwaka ushize kari kegukanywe n’umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco.

Kuri iyi nshuro aka gace karangiye umunya America Rugg Timothy ukinira ikipe yo muri Canada ya Lowestrate.com akegukanye akoresheje iminota 4 yuzuye, Ghebreigzabhier Werklul wa Eritrea yabaye uwa kabiri .

Umunyarwanda Areruya Joseph ni we uje imbere mu banyarwanda kuko abaye uwa 3, Nsengimana Jean Bosco aza ku mwanya wa 5 mu gihe Ndayisenga Valens yabaye uwa gatandatu .

Amadorari 340 ni cyo gihembo gihabwa Rugg wabaye uwa mbere na ho uwa kabiri ahabwe amadorali 170.

Kuri uyu wa mbere amasiganwa barahagurukira Kicukiro berekeza mu Karere ka Ngomba kuri etape ya kabiri y’iyi tour du Rwanda ya 2016.


Dore 10 ba mbere n’uko basiganwe


Rugg Timothy watwaye aka gace ka mbere



Areruya Joseph umunyarwanda waje imbere


Uwizeyimana Bonaventure umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo


Ndayisenga Valens wabaye uwa munani


Minisitiri wa Siporo n’umuco, Uwacu Julienne, Aimable Bayingana, umuyobozi wa FERWACY(hagati) Visi Meya w’umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu Rusabizwa Parfait mu gikorwa cyo gutangiza Tour du Rwanda 2016


Abafana bari benshi cyane
Uko byari bimeze mu muhanda












Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo