Tour du Rwanda: Umunyarwanda ni we uyoboye urutonde rusange

6

Umunyarwanda Areruya Joseph ni we uyoboye urutonde rusange rw’irushanwa ry’isiganmwa ry’amagare (Tour du Rwanda) nyuma y’agace ka mbere kavaga i Kigali kerekeza i Ngoma

Aka gace katwawe na Guillaume Boivin wa Cycling academy ya Israel abaye uwa mbere, abantu 17 bose bakoresheje ibihe bingana kuko bagereye ku murongo icya rimwe.

Ibi byahise biha amahirwe umunyarwanda Areruya Joseph yo kwambara umwenda w’umuhondo anayoboye urutonde rusange akaba arusha umukurikiye isegonda rimwe gusa.

Ku gace (Etape) k’uyu munsi, Umunyarwanda uje imbere ni Uwizeye Jean Claude ku mwanya wa 6, Areruya Joseph ni uwa 10.

Umunya Ertrea Amanuel Meron ni we wahembwe nk’umukinnyi warushije abandi kuzamuka.

Dore uko abakinnyi 10 ba mbere bakurikiranye

Dore urutonde rusange


Uyu ni Amanuel Meron wahembewe kuzamuka cyane kurusha abandi


Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

Tanga Igitekerezo