Kwamamaza

Imikino

Tour du Rwanda: Umunya-Ertrea atwaye etape ya 5, umunyarwanda aracyayoboye urutonde rusange

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Tour du Rwanda: Umunya-Ertrea atwaye etape ya 5, umunyarwanda aracyayoboye urutonde rusange

Umunya- Ertrea Metkel Eyob ni we wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda na ho umunyarwanda Ndayisenga Valens akaba ari we ucyambaye umwenda w’umuhondo anayoboye urutonde rusange.

Agace ka gatanu ka Tour Du Rwanda gatwawe n’umunya- Ertrea Metkel Eyob ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’epfo.

Muri aka gace basiganwaga bava i Muhanga mu majyepfo berekeza i Musanze mu Majyaruguru hangana n’ibirometero 125 na metero 800.

Ku rutonde rusange Ndayisenga Valens aracyari imbere mu gihe uyu munya- Ertrea Metkel Eyob watwaye agace k’uyu munsi ari we wa kabiri.

Valens Ndayisenga agumanye umwenda w’umuhondo bitewe nuko yaje mu kivunge cy’abantu baje mbere akaba akomeje gushyiramo intera y’amasegonda 42 ku bihe rusange, mu gihe ku mwanya wa gatatu haza umunyarwanda Areruya Joseph.

Dore uko 20 ba mbere baje bakurikiranye

Aka gace karanzwe n’impunduka

Aka gace karanzwe n’impinduka kuko Mugisha Samuel wari umaze iminsi yitwara neza mu kiciro cy’abazi kuzamuka ntabwo byamuhiriye kuko yakoze impanuka aragwa habura ibirometero bibiri ngo isiganwa risozwe ndetse yageze aho isiganwa risorejwe atwaye igare mu ntoki.

Muri aka gace ka gatanu kandi hagaragayemo igisa no kurwanira gutsinda hagati y’umunyarwanda Ndayisenga Valens na Metkel Eyob bakina mu ikipe imwe ya Dimension Data kuko ubwo bari begereje kugera ku murongo, Ndayisenga yari ari imbere ariko yatunguwe no kubona Eyob amwatatse amunyuraho ndetse ahita anyongera igare kurica amutanga ku murongo amusizeho amasegonda 46 yose.

Ibi byagaragaje ko Eyob yagiriye ishyari umunyarwanda Ndayisenga nubwo bakinana agashaka kumuvutsa amahirwe yo gutwara iyi Tour du Rwanda dore ko ari we uhabwa amahirwe.

Ibi kandi byanababaje Valens Ndayisenga ndetse binamwereka ko amazi atakiri ya yandi ko ahubwo ubu umuntu agomba kwirwanaho aho gukina bafatanya nk’ikipe.

Dore uko 20 ba mbere bakurikirana ku rutonde rusange

1 NDAYISENGA Valens (Dimension data for Qhubeka) 16:11:19
2 EYOB Metkel (Dimension Data for Qhubeka) 0:42
3 ARERUYA Joseph (Club Les Amis Sportifs De Rwamagana) 1:16
4 OKUBAMARIAM Tesfom (Eritrea) 1:23
5 NSENGIMANA Jean Bosco Stradalli - Bike Aid 1:26
6 BYUKUSENGEPatrickClub Benediction de Rubavu 2:40
7 HAYLAYKbromEthiopia 3:03
8 GEBREIGZABHIER Amanuel (Dimension Data for Qhubeka) 3:25
9 KANGANGI Suleiman Kenyan Riders Downunder 3:26
10 BURU TemesgenEthiopia 3:37
11 BUSSARD Dimitri Suisse Meubles Descartes 3:47
12 RUHUMURIZA Abraham (Rwanda 4:07
13 AFEWERKI Elyas (Eritrea) 4:47
14 RUGG Timothy (Lowestrates.ca) 5:00
15 BENEKE Calvin (South Africa) 5:58
16 WACHENDORF Brett (Lowestrates.ca) 6:22
17 GREENE Edward (Lowestrates.ca) 6:32
18 UWIZEYE Jean Claude Club Les Amis Sportifs de Rwamagana 7:48
19 BYUKUSENGE Nathan (Rwanda) 8:58
20 GEBRESILASSIE Estifanos Kebede (Ethiopia) 10:04

Ejo kuwa gatandatu tariki 19 Ugushyingo, irushanwa rizakomereza ku gace karyo ka Gatandatu aho abakinnyi bazahaguruka mu Mujyi wa Musanze berekeza mu Mujyi wa Kigali.


Bahagurutse i Muhanga saa yine za mugitondo


Abafana b’amagare bashimiye Perezida Kagame na Minisitiri Uwacu mu nyandiko z’ibyapa kubera ibyishimo

IBITEKEREZO

  • gilbert hamenyimana Yanditse:

    Nunva nezererew rino rushanwa nkaba nkeje kndi uyo muvandimw wacyu w Urwanda ayoboy ayo marushanwa

  • gilbert hamenyimana Yanditse:

    Nunva nezererew rino rushanwa nkaba nkeje kndi uyo muvandimw wacyu w Urwanda ayoboy ayo marushanwa

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza