Kwamamaza

Imikino

Tour du Rwanda : Umunyamerika Thimothy yongeye kuba uwa mbere

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Tour du Rwanda : Umunyamerika Thimothy yongeye kuba uwa mbere

Ragg Thimothy umunyamerika ukinira ikipe yo muri Canada ya Lowestrate.com watwaye Prologue atwaye agace kavaga Karongi kerekeza Rusizi muri Tour du Rwanda umunyarwanda Areruye Joseph aramukurikira.

Ragg Thimothy nyuma yo gutwara agace kabanza ka Prologue kuri uyu wa Gatatu yongeye gusiga bangenzi be aza ku mwanya wa mbere.


Ragg Thimothy wegukanye agace ka Karongo Rusizi

Areruya Joseph ukinira Amis Sportifs de Rwamagana niwe wakurikiye uyu munyamerika mu gihe umunya-Eritrea ukinira Dimension Data yaje ku mwanya wa gatatu.

Umunyarwanda Ndayisenga Valens nawe aje mu myanya y’imbere bimuhesha gukomeza kwambara umwenda w’umuhondo ayoboye urutonde rusange.


Uko 10 ba mbere bakurikiranye uyu munsi Karongo- Rusizi

Kuri uyu wa gatatu kandi ku gace ka Karongi- Rusizi, Mugisha Samuel yongeye kurusha abandi kuzamuka ndetse ahabwa umwenda uhabwa urusha abandi kuzamuka.

Ndayisenga Valens niwe ukiyoboye ku rutonde rusange ndetse akanaba umukinnyi ukiri muto urusha abandi. Valens kandi yongeye guhemberwa kuba umukinnyi w’umunyafurika mwiza ndetse n’Umunyarwanda wa mbere.

Kuri uyu wa kane abasiganwa bazava i Rusizi berekeza i Huye ku gace ka kane k’iri siganwa.

IBITEKEREZO

  • sindikubwabo samuel Yanditse:

    ndayisenga valens oye.arko ikosore kuko hariya haterera ntago witwaye neza ejo wenda harigihe wawegukana.nukomeza kwitwara neza

  • sindikubwabo samuel Yanditse:

    jyewe ndemezako byanze bikunze umunyarwanda valens mumarushwanwa ariwe uzawukukana,uriya munyamerika ntagomba kudukanga

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza