Topoľčan igiye kugurisha umwe mu bakinnyi batatu b’Abanyarwanda iherutse gutwara

Umuyobozi w’ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia yemeje ko abakinnyi 3 b’abanyarwanda aherutse kugura umwe muri bo mu kwezi kwa mbere azamugurisha mu cyiciro cya Mbere

Uyu muyobozi yabwiye Radio 10 ko ibiganiro bigeze kure uyu mukinnyi akagenda gusa ariko muri abo batatu ntiyatangaje uwo agiye kugurisha .

Abdelaziz Patrik Benaoudia yagize ati:”nkurikije ibyo bambwira n’ibyo naganiriye n’amwe mu makipe ubu mfite ikipe ishaka aba bakinnyi mu kwezi kwa 12. Mu bakinnyi 3 mfite umwe ndi mu biganiro bigeze kure mu kwezi kwa 12 ashobora kujya mu cyiciro cya mbere”

N’ubwo uyu muyobozi yirinze gutangaza izina ry’uyu mukinnyi azagurisha amakuru avuga ko Ombolenga Fitina ariwe ufite amahirwe menshi yo kugenda.

Iranzi Jean Claude wavuye muri APR FC, Kalisa Rashid wavuye muri Police FC na Ombolenga Fitina wavuye muri Kiyovu Sports nibo bakinnyi iyi kipe yo muri Slovakia yaguze.

Uyu muyobozi yavuze ko aba bakinnyi bameze neza kandi bamaze kumenyera.

Kugeza ubu Topoľčany iri ku mwanya wa 5 mu cyiciro cya gatatu ikaba irushwa amanota 2 n’ikipe ya mbere.

Amasezerano iyi kipe ifitanye n’amakipe aba bakinnyi bavuyemo avuga ko uzagurishwa mu yindi kipe, 30% by’amafaranga azagurwa azahabwa ikipe yavuyemo mu Rwanda .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo