Tidiane Kone yabonye ibyangombwa, ibya Rwatubyaye bikomeje kuba amayobera

3

Umunyamabanga wa Rayon Sports Fc Gakwaya Olivier aratangaza ko umunyemali Tidiane Kone yamaze kubona ibyangombwa byose bimwemerera gutangira gukinira iyi kipe, naho ibya Rwatubyaye Abdoul ngo ntibiraboneka baracyabibitegereje.

Tidiane Kone yemerewe gukina umukino wa Police Fc kuwa gatandatu taliki ya 25 Gashyantare mu gihe cyose umutoza yaba amutoranije mubo azifashisha, dore ko muri shampiyona abanyamahanga bemewe ku mukino batarenga 3, mu gihe Rayon Sports Fc imaze kugira 5.

Rwatubyaye Abdoul wavuye muri APR FC ntarabona urwandiko rumurekura (Release Letter) rumuvana muri iyo kipe rumwerekeza muri Rayon Sports Fc.

Gakwaya Olivier avuga ko ikipe ya APR FC yabasabye kuyandikira gusa, kandi ngo barabikoze bategereje igisubizo kuko baramutse babonye igisubizo kiva muri APR FC, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahita riha ibyangombwa uyu mukinnyi agatangira gukinira Rayon Sports Fc.

Yagize ati” badusabye kwandika gusa, twarabikoze, twandikiye APR FC, turategereje kandi ndakeka ko bitakwanga kuko nta mpamvu yatuma bidakunda” Gakwaya Olivier.
Uyu munyamabanaga avuga ko nta kindi basabwe wenda ku bijyanye n’amafaranga y’indezo cyangwa ibindi usibye kwandika gusa.

Rayon Sports Fc yaguze Rwatubyaye Abdoul mu mpera z’umwaka ushize wa shampiyona ihita imubura, naho Tidiane Kone bamuguze mu kwezi kwa mbere avuye mu ikipe ya As Djoliba yo muri Mali.

Aba bakinnyi bose nibabona ibyangombwa bazifashishwa n’iyi kipe mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwayo, aho Rayon Sports Fc izajya muri Mali gukina na Onze Createurs, nyuma yo gusezerera Wau Salam yo muri Sudan Y’epfo mu kiciro kibanza.

Usibye imikino nyafurika, aba basore bazifashishwa no mu minkino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, aho Rayon Sports Fc isigaje imikino 15 yo kwishyura, ikaba ikomeje no kuyobora urutonde rw’agateganyo nubwo ifite imikino ibiri y’ibirarane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Twishimiye uwomukinnyi tidiane naho ibya Rwatubyaye ni agatereranzamba kuva IGIKONA cyitambitsemo kirabitoba bipfe byose

  2. Harya ubwo atabonye ibyangombwa byo gukinira Rayon muri championat ntiyanayikinira muri confederation cup kandi yaratanzwe kuri Liste? I mean nabyo ni Ferwafa ibigena? Munsobanurire niba yahombera Rayon burundu!

  3. ariko Apr rwose ikomeje kwerekana ubuturage nubwoba, nonese ishaka iki koko nonese umwaka utaha yo ntizifuza umukinnyi wa rayon kwaruko abantu bikura amata kumunwa!!! ferwafa yo se nubundi irabyimana ntiziko ari umukinnyi wa rayon!!! anywhere, nibashake bsbireke tuzakinisha abo dufute barahagije gusa bajye bigaya banagabanye ububwa

Tanga Igitekerezo