Muri Tennis Rwanda Open ibihangange byatangiye kwigaragaza

Mu mikino y’irushanwa rya Tennis Rwanda Open ibihangange byatangiye kwigaragaza ari nako bihatanira kwinjira mu mikino ya nyuma. Mu bagabo kuri uyu wa Gatanu harakinwa imikino ya kimwe cya kane naho mu bagore hakinwe imikino ya kimwe cya kabiri.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo imikino y’icyiciro cya kabiri mu bagabo no mu bagore yabaye. Iki cyiciro cyasize iri rushanwa rigeze aharyoshye kuko ibihangane byatangiye kwisobanura, bimwe bisigara mu irushanwa byinjira mu byiciro bya nyuma byo guhatanira igikombe.

Gatete Hamis umwe mu banyarwanda bari bitezwe yamaze gusezererwa atsinzwe na Chariote Kevin wo muri Kenya amutsinze amaseti abiri ku busa. Kugeza ubu mu bagabo bageze muri kimwe cya kabiri hasigayemo Abanyarwanda babiri aribo Habiyambere Ernest na Havugimana Olivier.

Imikino ya kimwe cya kabiri mu bagabo iteganyijwe uyu munsi kuwa Gatanu guhera saa tatu za mu gitondo kuri Petit stade Amahoro kuri iyi saha kandi nibwo hatangira imikino y’abagore muri kimwe cya kabiri nayo ikabera kuri Petit stade.

Imikino iteganyijwe muri ¼ mu bagabo

INDONDO DENIS (RDC) - ORINGA DAVID (UG)

HABIYAMBERE ERNEST (RWA) - KIBET IBRAHIM (KEN)

HAVUGIMANA OLIVIER (RWA) - NKULUFA SARMA (RDC)

MUGABE DUNCAN (UG) - CHERIOTE KEVIN ( KEN)

Imikino ya ½ mu bagore

CHANGAWA SHUFA ( KEN) - WANTONA CHARLENNE (RDC)

INGABIRE MEGANNE (RWA) - ONYA NANCY (RDC)

Uko imikino yo kuri uyu wa Kane yarangiye

Mu bagabo

INDONDO DENIS (RDC) 2 – 0 MUNYANEZA DAMASCENE (RWA) : 6 - 0 / 6 – 0

ORINGA DAVID (UG) 2 – 0 NKURUNZIZA SAIDI ( BDI) : 6 – 1 / 6 – 1

KIBET IBRAHIM (KEN) 2 – 0 HABIYAMBERE DIEUDONNE (RWA) : 6 – 4 / 7 – 6

HABIYAMBERE ERNEST (RWA) 2 – 0 HAKIZIMANA MUSSA (BDI) : 6 – 2 / 6 – 1

NKULUFA SARMA (RDC) 2 – 0 MUGWANEZA JANVIER (RWA) : 6 – 0 / 6 – 3

HAVUGIMANA OLIVIER (RWA) 2 – 1 NTAMBA RADJABU (BDI) : 6 – 1 / 3 – 6 / 6 – 2

CHERIOTE KEVIN ( KEN) 2 – 0 GATETE HAMISSI (RWA) : 6 – 0 / 6 – 1

MUGABE DUNCAN (UG) 2 – 0 NDAGIJIMANA ROBERT (RWA) : 6 – 1 / 6 – 0

Mu bagore

CHANGAWA SHUFA ( KEN) 2 – 0 UMUMARARUNGU GISELE (RWA) : 6 – 4 / 6 – 4

WANTONA CHARLENNE (RDC) 2 – 1 TUYISENGE OLIVE (RWA) : 0 – 6 / 6 – 1 / 7 – 5

INGABIRE MEGANNE (RWA) 2 – 0 KWIZERA EVELYNE (RWA) : 6 – 1 / 6 – 0

ONYA NANCY (RDC) 2 – 0 UMULISA JOSELYNE (RWA) : 6 – 1 / 6 – 0

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo