Ubutaliyani, Esipanye, USA… bazitabira irushanwa mpuzamahanga ryaTaekwondo mu Rwanda

Ubutaliyani, Esipanye, Amerika biri mu bihugu byitezwe mu irushanwa rya Taekwondo Gorilla Open riteganyijwe kubera mu Rwanda mu mpera za Werurwe uyu mwaka.

Iri rushanwa rizabera rimwe na PARA Taekwondo ikinwa n’abafite ubumuga ribere kuri sitade ntoya i Remera.

Iri rushanwa ryitezweho kuzahuruza ibihangange muri uyu mukino kuko riri ku ngengabihe y’ishyirahamwe rya Taekondo ku Isi ndetse kandi rikazatanga amanota azajyana abakinnyi mu mikino Olympic ya 2020.

Bagabo Placide umuyobozi wa Taekwondo mu Rwanda , avuga ko iri rushanwa rizafasha abakinnyi b’u Rwanda kuko bajyaga baryitabira barisanze mu bihugu bya kure bikanatuma bajyana abakinnyi bakeya.

Ati:”Iri rushanwa tuzakira niryo twasangaga i Burayi, ni ryo twasangaga mu Misiri n’ahandi ariko noneho tuzaryitegurira. Ubundi twajyaga tujyana abakinnyi batarenze 6 kubera amikoro ariko noneho tuzaba twaryiteguriye turateganya kuzaba dufite abakinnyi hagati ya 60 na 100.”


Bagabo Placide umuyobozi wa Taekwondo mu Rwanda


N’ubwo ibihugu bizitabira iri rushanwa bitaratangira kwiyandikisha ariko ngo hari bimwe mu bihugu by’ibihangange muri uyu mukino byatangiye gusaba ko babibikira amahoteli bikazaza kuryitabira nk’uko Placide abivuga.

Ati:”Kwiyandikisha byari bitaratangira ariko biratangirana n’uku kwezi kwa kabiri, ariko hari ibihugu byatangiye kuduhamagara nka Esipanye, Ubutaliyani na Leta zunze ubumwe za Amerika ngo tubafatira amahoteli gusa turateganya ibihugu hagati ya 35 na 50.”

Iri rushanwa rya Gorilla Open na Para Taekwondo rizatangira mu Rwanda guhera tariki ya 31 Werurwe rirangire tariki ya 2 Mata uyu mwaka wa 2017 rikaba kandi ari ubwa mbere rigiye kubera mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo