Kwamamaza

Imikino

Mu minota ibiri agiye mu kibuga, Sugira yatsinze igitego cya mbere muri shampiyona ya RDC

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Mu minota ibiri agiye mu kibuga, Sugira yatsinze igitego cya mbere muri shampiyona ya RDC

Umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda Sugira Ernest yatsindiye ikipe ye nshya ya AS Vita Club igitego cya mbere muri shampiyona nyuma y’iminota ibiri yinjiye mu kibuga asimbuye Dady Etekiama.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo AS Vita Club ikipe nshya ya Sugira yakinnye umukino wa mbere muri shampiyona ya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo y’umwaka wa 2016-2017. AS Vita Club yatsinze ikipe ya FC MK ibitego bitatu ku busa.

Sugira Ernest, Umunyarwanda ukinira iyi kipe muri iyi kipe wari ukinnye umukino wa mbere yatsinzemo igitego kimwe muri ibyo bitatu batsinze.

Ku munota wa 70 nibwo Sugira yinjiye mu kibuga asimbuye Dady Etekiama. Nyuma y’iminota ibiri yinjiye mu kibuga, yahise atsinda igitego cya kabiri cy’ikipe ye kikaba icya mbere atsinze muri iyi kipe muri shampiyona.

Iki ni igitego cya kabiri muri rusange Sugira amaze gutsindira ikipe ya AS Vita Club kuko icya mbere yagitsinze ku mukino batsinzemo Kiyovu Sports mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali ubwo bayitsindaga igitego kimwe ku busa muri kimwe cya kabiri.

IBITEKEREZO

  • Bizimana Emmanuel Yanditse:

    Tukuri inyuma mwana wacu,kdi courage uzabikora.ujye usena Imana gusa naho ibindi nibyayo

  • Bizimana Emmanuel Yanditse:

    Tukuri inyuma mwana wacu,kdi courage uzabikora.ujye usena Imana gusa naho ibindi nibyayo

  • Bizimana Emmanuel Yanditse:

    Tukuri inyuma mwana wacu,kdi courage uzabikora.ujye usena Imana gusa naho ibindi nibyayo

  • Mudasobwa Adelite Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano. Bravo kbs

  • sugira issa Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano.

    sugira nakomeze abikore nkumusaza

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza