Stuart Baxter yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’Afurika y’Epfo Bafana Bafana

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo, South Africa Football Association (SAFA) ryongeye guha Stuart Baxter kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo mu mupira w’amaguru nyuma y’uko yigeze no kuyitoza muri 2006 ubwo bahataniraga itike y’igikombe cy’Isi cyabereye mu Budage.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na SAFA ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gucurasi nibwo bemeje ko Stuart Baxter w’imyaka 63 agirwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu asimbuye Ephraim Shakes Mashaba kuri uwo mwanya.

Baxter ahawe aka kazi nyuma y’uko kuri ubu yari umutoza mukuru w’ikipe ya SuperSport United yo mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo , akaba yarigeze no gutoza ikipe nkuru y’umupira w’amaguru y’igihugu cya Finland.

Umunyamabanga mukuru wa SAFA, Dennis Mumble yagize ati "turishimye cyane kubwo ikipe ya SuperSport United yemeye kurekura umutoza wayo Baxter ku bwumvikane kugira ngo aze kuyobora ikipe y’igihugu, akomeza avuga ko bamwizeye ho ubushobozi bwo kuzabageza kure kandi heza bijyanye n’ubunararibonye bamuziho".

Uyu mutoza akaba afite akazi katoroshye ko kugeza iyi kipe mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu gihugu cy’Uburusiya zikaba ari nazo nshingano za mbere yahawe n’iri shyiramwe ry’umupira w’amaguru rya SAFA.

Ikipe y’Afurika y’Epfo ihagaze ku mwanya wa 2 mu itsinda D n’amanota 4 mu gushakisha itike y’igikombe cy’isi 2018 kizabera mu Burusiya, aho bitegura kuzahura n’ibirwa bya Cape Vert mu mikino ibiri ubanza n’uwo kwishyura tariki ya 28 Kanama na tariki 2 Nzeri 2017 bakazanahura na Burkina Faso iyoboye iri tsinda tariki ya 2 Ukwakira 2017.

Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 64 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA/Coca-Cola World Ranking rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Gicurasi 2017.

David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo