Kwamamaza

Imikino

Steven Gerrard yahawe akazi ko gutoza ikipe nto ya Liverpool

Yanditswe

kuya

Steven Gerrard yahawe akazi ko gutoza ikipe nto ya  Liverpool

Nyuma y’imyaka ibiri akina muri shampiyona ya Leta Zunze ubumwe za Amerika(MLS) Steven Gerrard yahawe inshingano zo gutoza ikipe ya Liverpool FC y’abatarengeje imyaka 18 mu mwaka utaha w’imikino wa 2017-2018.

Gerrad wakiniye Liverpool igihe kinini, yavuze ko yizeye ko azabikora neza kandi agafasha abana bato kugera ku rwego rwiza rw’imikinire.

Aganira n’ikinyamakuru cya Liverpool Echo,Steven Gerrad yagize ati“ndakeka nzabikora neza.”

Ubuyobozi bw’ikipe ya Liverpool bwatangaje ko kuba bahaye Steven Gerrard iyo kipe batabihubukiye kuko babitekerejeho banagendendeye ku bunararibonye Gerrad afite.

Abayobozi b’iyi kipe kandi bavuzeko kuba abasore babo bazjya bakina babona Gerrard bizabafasha kuzamura urwego rwaba rw’imikinire.

Steven Gerrard ugiye gutoza ingimbi za Liverpool FC si mushya muri iyi kipe kuko yayikiniye imyaka 17 kuva mu 1998 kugeza muri 2015 ,anayifasha gutwara ibikombe 9, harimo icyo baheruka mu mwaka w’imikino 2011-2012 cya English Football League.

Mu mwaka ushize w’imikino yakiniraga ikipe ya Los Angeles Galaxy yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Emmanuel Murwanashyaka

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza