Sobanukirwa na tatuwaje 3 z’iri ku mubiri w’umuzamu Ndoli Jean Claude

1

Iyo urebye ku mubiri w’umuzamu w’ikipe ya AS Kigali Ndoli Jean Claude usanga afite Tatuwaje ‘Tatoo’ zitandukanye ku mubiri we akakubwira ko atazishyiriyeho umurimbo ko ahubwo hari impamvu yamuteye kuzishyiraho.

Ndoli Jean Claude afite tatuwaje zigera kuri 3 ku mubiri we, aganiri n’ikinyamakuri Makuruki yatangaje ko bitewe n’ibisobanuro zifite kuri e ngo ntayandi mahitamo yari afite uretse kuzishyira ku mubiri. Izo tatuwaje ni umusaraba, igisiga ‘eagle’ n’ishusho y’umukobwa.

Kuri tatuwaje y’umusaraba imiruho yayidusobanuriye muri aya magambo.
“iyi ng’iyi ni iy’umusaraba kuko urumva kera nakuze nakuze nkunda gusenga nari umuhereza urumva nari umukatolike, amagambo yanditsemo aravuga ngo nkunda Imana nka kunda n’umuryango wanjye, ndetse nka kunda n’umuryango wanjye nkomokamo.”

Naho kuri tatuwaje y’Igisiga cya Eagle kimuriho yagize ati “ aha ngaha ni igisiga, ni eagle nakuze nkunda ururimi rw’icyongereza nkakunda kukibona kuri logo y’abanyamerika kandi nkobona kandi kimeze nkikigiye gufata ikintu kandi nanjye nkaba ndi umuzamu mfata imipira ndavuga nti uwakishyiraho ko byazajya bituma ntekereza ko naguruka imipira yo hejuru ni yo hasi nazajya nyifata.”

Ku ishusho y’umukobwa imuriho aragira ati” Urabona ni umukobwa, kubera nyine nkomoka ku gitsina gore niyo pamvu nashyizeho umukobwa, bisobanuye ko ari abantu bo kubahwa, bo gukundwa, bo gukundwakaza bitewe n’ibyo badukorera.”

Ndoli Jean Claude w’imyaka 33 akaba yaramenyekanye cyane ari mu ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi bitewe n’uburyo yafatagamo imipira. Ubu akaba ari mu ikipe ya AS Kigali ndetse akaba avuga ko n’ubwo benshi bavuga ko ashaje we ngo aracyafite imyaka 2 imbere akabona gusezera kuri ruhago.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo